00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka ya mbere ya Tesla Cybertruck yakoze impanuka

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 December 2023 saa 09:33
Yasuwe :

Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Leta ya California, yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, habereye impanuka mu mujyi wa Palo Alto, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Intara ya Santa Clara, aho imodoka ebyiri zagonganiye.

Muri izi modoka harimo iherutse kumurikwa y’uruganda rwa Elon Musk, ya Tesla cybertruck yari irimo abantu batatu, yagonzwe n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Corolla 2009 yari itwawe n’umusore w’imyaka 17.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na polisi, rigaragaza ko mu iperereza ryakozwe iyi modoka ya Toyota yari iri kugendera ku muvuduko utamenyekanye.

Uwari uyitwaye yagerageje gukata iburyo bwe amapine anyerera mu musenyi, ahita ayigarura mu muhanda, arenga umurongo uwugabanyamo kabiri, ahita agonga imodoka y’uruganda rwa Tesla, ifite imiterere idasanzwe.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko umushoferi wa Tesla Cybertruck, ari we wakomeretse byoroheje ku buryo bitasabye ko ajyanwa kwa muganga.

Amafoto yasakajwe ku rubuga rwa Reddit, yerekana imodoka yari itwawe n’umusore w’imyaka 17 yangiritse bikomeye, mu gihe iyo yagonze itigeze yangirika usibye ‘airbag’ zagaragariraga kure.

Polisi yatangaje ko bitaramenyekana neza niba iyi modoka ya Tesla Cybertruck, ari imwe mu zagenewe abaturage basanzwe cyangwa ikiri iy’uruganda yari iri mu igeragezwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .