Muri izi modoka harimo iherutse kumurikwa y’uruganda rwa Elon Musk, ya Tesla cybertruck yari irimo abantu batatu, yagonzwe n’indi yo mu bwoko bwa Toyota Corolla 2009 yari itwawe n’umusore w’imyaka 17.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na polisi, rigaragaza ko mu iperereza ryakozwe iyi modoka ya Toyota yari iri kugendera ku muvuduko utamenyekanye.
Uwari uyitwaye yagerageje gukata iburyo bwe amapine anyerera mu musenyi, ahita ayigarura mu muhanda, arenga umurongo uwugabanyamo kabiri, ahita agonga imodoka y’uruganda rwa Tesla, ifite imiterere idasanzwe.
Iyi raporo ikomeza ivuga ko umushoferi wa Tesla Cybertruck, ari we wakomeretse byoroheje ku buryo bitasabye ko ajyanwa kwa muganga.
Amafoto yasakajwe ku rubuga rwa Reddit, yerekana imodoka yari itwawe n’umusore w’imyaka 17 yangiritse bikomeye, mu gihe iyo yagonze itigeze yangirika usibye ‘airbag’ zagaragariraga kure.
Polisi yatangaje ko bitaramenyekana neza niba iyi modoka ya Tesla Cybertruck, ari imwe mu zagenewe abaturage basanzwe cyangwa ikiri iy’uruganda yari iri mu igeragezwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!