00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere y’imodoka y’amashanyarazi ya iCar 03 yagejejwe mu mihanda y’i Kigali

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 25 January 2025 saa 03:57
Yasuwe :

Mu minsi ishize ubwo nari ndi gutembera muri Kigali mu bice bya Gikondo, nabonye imodoka ifite imiterere yihariye ibereye ijisho. Nahengereje gato mbona ifite ikirango cya ‘i’ nk’imwe yo kuri iPhone ndebye nsanga yitwa iCar, mpita ntekereza ko ari imodoka y’uruganda rwa Apple. Nyuma naje gushakisha amakuru kuri internet, nsanga iCar ntaho ihuriye na iPhone cyangwa Apple.

Namenya ko iCar 03 ari imodoka y’amashanyarazi iri mu cyiciro cy’inini zizwi nka ‘SUV’, ikorwa n’uruganda rwo mu Bushinwa rwitwa Chery binyuze mu ruhererekane rw’imodoka rukora za iCar.

Iyi modoka yamuritswe bwa mbere ku mugaragaro mu imurikagurisha ry’imodoka rya Chengdu Motor Show mu 2023.

Kuko iboneka mu byiciro bitandukanye, igiciro cy’ibanze ni 15.250 $ [21.223.361 Frw].

Ya nyuguti ya ‘i’ nabonye mu kirango cy’iyi modoka, ni igitekerezo cy’umunyabugeni mukuru mu Ishuri ry’Ubugeni rya Guangzhou, Cao Xue.

Ibati rya iCar 03 rikozwe muri ‘Acier’ na Aluminium.

Ifite moteri yohereza imbaraga mu mapine ane kugira ngo igende, ibizwi nka ‘AWD’, igira ingufu za ‘Horsepower [HP]’ zifasha imodoka gukomeza kugendera ku muvuduko runaka zingana na 185.

Hari n’indi ariko ya ’RWD’ aho ingufu ziyihutisha ziba zituruka mu mapine y’inyuma gusa.

Batiri y’iyi modoka ikozwe muri Lithium [Lithium-ion], yubatswe n’uruganda rubizobereyemo rwitwa Contemporary Amperex Technology Co. Limited [CATL] rwo mu Bushinwa.

Umuvuduko ntarengwa wa iCar 03 ni kilometero 150 ku isha, ishobora kugenda kilometero 500 itarakenera kongererwa umuriro. Akandi gashya ni uko hejuru y’iyi modoka hari ‘panneau solaire’ bituma ikomeza kugira umwanya uhagije wo gukora urugendo rurerure.

Hifashishijwe ‘fast charger’, mu minota 30 iba yamaze kujyamo umuriro ungana na 30% na 80% by’umuriro iba ikeneye. Iyo hakoreshejwe ‘charger’ isanzwe, yuzura hagati y’amasaha umunani na 12.

Iyi modoka yifitemo umwanya uhagiye, dore ko uburebure bwayo bwo kuva imbere ugana inyuma bungana na metero 4,40, ubugari bwa metero 1,91 mu gihe uburebure bwo kuva hasi ujya hejuru ari metero 1,71.

Intera iri hagati y’amapine y’imbere n’ay’inyuma ni metero 2,71.

Imbere y’umwanya w’umuyobozi w’ikinyabiziga, haba écran nini ya pouce 15,6.

Imbere hayo hari umwanya uhagije, ku buryo uyirimo aba yisanzuye
Iyi ni yo miterere y'intebe za iCar 03
Iyi modoka ifite imiterere ibereye ijisho
iCar 03 yakozwe mu buryo ishobora kwihanganira imihanda mibi
Iyi modoka ya iCar 03 ifite amapine afite pouce 19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .