Juno iguruka ikoresheje imbaraga z’imirasire y’izuba, yakozwe n’ikigo cy’Abanyamerika gicura intwaro n’ibindi bikoresho bihambaye, Lockheed Martin, yoherezwa mu kirere kuwa 5 Kanama 2011, igera ku nzira (orbit) ya Jupiter mu ijoro ryo kuri uyu wa 4 Nyakanga 2016.
Ni umunsi i Kigali bizihizaga umunsi wo Kwibohora, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizihiza Umunsi w’Ubwigenge.
Umuyobozi wa NASA, Charlie Bolden yahise atangaza ati “Umunsi w’Ubwigenge ni ikintu gikomeye cyo kwishimira, ariko uyu munsi hari ikindi cyiyongereye ku munsi w’amavuko wa Amerika tugomba kwishimira. Juno yageze kuri Jupiter.”
Amazina ya ‘Juno’ na ‘Jupiter’ si mashya mu matwi ya benshi kuko mu bigirwamana by’Abaromani “Juno” yari umukobwa wa Saturn (ni izina naryo ryahawe umubumbe) akaba na mushiki (yaje guhinduka umugore) w’imana iruta izindi muri icyo gihugu, Jupiter.
Ku kigo cya NASA kigenzura ibigendajuru giherereye ahitwa Pasadena muri Leta ya California (Jet Propulsion Laboratory) bahise batangaza iyo nkuru idasanzwe bifashishije isakazamashusho rihambaye, bandikaho bati “Ikaze kuri Jupiter”.
Umuyobozi ukuriye itsinda riri guhuza amakuru yose atangwa na Juno, Scott Bolton, yahise avuga ko NASA yongeye gukora ibintu bihambaye.
Ati “Ni ubwa mbere bibaye ndetse ntacyo bintwaye na gito kuba namaze amasaha menshi mu cyumba kitagira idirishya mu ijoro ryo kuwa 4 Nyakanga. Twigaruriye Jupiter.”
Iki kigendajuru cyoherejwe mu kirere ngo gifashe NASA kugenzura imiterere n’imikurire bya Jupiter n’isanzure muri rusange ni icya mbere kibashije kugera kuri uwo mubumbe kigakora neza.
Ni nyuma ya Galileo yoherejweyo kuwa 18 Ukwakira 1989, igenda ihura n’urusobe rw’ibibazo, ubutumwa bwayo burangira kuwa 21 Nzeli 2003 ubwo yangizwaga hagamijwe gusigasira ubuvumbuzi yagaragaje.
Abahanga bakomeje kuvumbura imibumbe itazenguruka Izuba ahubwo igaragiye inyenyeri zayo zihariye, bityo Juno ikazabafasha kumenya byinshi ku isanzure.
Juno yubakanywe ubuhanga
Jupiter ni umubumbe munini cyane ugizwe n’imyuka. Umurambararo wayo ukubye uw’Isi inshuro 11.2, naho ubunini bungana no gufata Isi dutuye ukayikuba inshuro 1321.3 kugira ngo ibashe kungana na Jupiter.
Abashakashatsi batekereza ko Jupiter ishobora kuba ariwo mubumbe wabayeho mbere y’indi kandi ubitse amabanga y’uko isanzure ryagiye ryaguka.
Hari byinshi byibazwa birimo ingano y’amazi awukikije n’ibindi bitabarika, byose bigomba gusubizwa n’amakuru azoherezwa na Juno mu mezi 20 izamarayo, kugeza kuwa 20 Gashyantare 2018.
Kubera imiterere ya Jupiter, Juno yahawe uburyo bwihariye buyifasha guhangana n’imbaraga (radiation) zayo, hirindwa ko zakwangiza imikorere yayo, inshingano yahawe ntizigerweho.
Ni ubwa mbere mu mateka bigaragaye ko abahanga bashobora kwitegereza imiterere ya Jupiter n’ibiyigaragiye, hifashishijwe “amashusho n’amafoto nyabyo.”
Iki kigendajuru kibaye igikoresho cya mbere mu mateka cyakozwe n’amaboko y’abantu kigendera ku muvuduko uhambaye, kuko Juno yagendeye ku muvuduko w’ ibilometero 265 000 ku isaha.
Agahigo k’umuvuduko udasanzwe kari gafitwe n’ibigendajuru bya NASA, Helios 1 na Helios 2 byoherejwe mu kirere ahagana mu 1970 bigiye kwiga imiterere y’izuba, byari bifite umuvuduko w’ibilometero 253 000 ku isaha.
Ni umuvuduko uhambaye kuko nk’isasu rizwi ko ryihuta, iyo urirashe mu kirere rishobora kunyaruka ibilometero 2 735 ku isaha, bivuze ko umuvuduko wayo ukubye uw’isasu inshuro 96.8.
Nasa yakoresheje ingengo y’imari ya miliyari 1.1 z’amadorali ya Amerika yohereza Juno kuri Jupiter.
Juno izegera umubumbe wa Jupiter neza,ndetse inawuzenguruke inshuro 37 mu mezi 20 izahamara.



















TANGA IGITEKEREZO