Ni uburyo buzajya bukora hatabayeho kujya gushyira amafaranga kuri sim card yawe, ahubwo nkuko Bluetooth ikora, abafite iyi porogaramu yiswe MeshaTalk bazajya babasha kuvugana cyangwa kwandikiranwa nta kiguzi kindi bibasabye.
MeshTalk ikora mu buryo bujya gusa n’ubwo ibyombo bikoramo ndetse igiye kuzashyirwa mu bikoresho byifashisha Android ku buryo atari nka porogaramu uzasabwa kubanza kumanura kuri Play Store ahubwo yo uzajya uyisangamo nkuko ubona Calculatrice.
Techjuice dukesha iyi nkuru yanditse ko Oppo nta makuru menshi iratangaza ku mikorere y’iyi porogaramu cyangwa ikoranabuhanga ryifashishijwe mu kuyikora ndetse n’igihe izashyirirwa mu bikoresho byifashisha Android.
Iyi porogaramu yitezweho gufasha abantu mu gutumanaho mu buryo bw’amajwi cyangwa ubutumwa bwanditse mu gihe bari mu bice by’icyaro ahatari internet, cyangwa mu bice guhamagarana bisanzwe bigorana kubera nta minara ya telefone ihari.
Abashinzwe itumanaho muri Oppo batangaje ko iyo porogaramu ishobora gukoreshwa ‘igihe icyo aricyo cyose umuntu ageze ahari ikibazo cy’itumanaho risanzwe ridakora uko bikwiye’.
Bati “Urugero nk’igihe waba ukigera ku kibuga cy’indege mu gihugu cy’amahanga, ugiye kure y’umuhanda, witabiriye ikirori, imikino cyangwa imurikabikorwa iri koranabuhanga ryaguha igisubizo mu gihe uhahuriye n’ikibazo kubera ko irindi tumanaho ridakora.”
Si ibyo gusa kuko Oppo ivuga ko iyo porogaramu ishobora no kwifashishwa mu gihe habaye ikibazo kidasanzwe itumanaho mu gihugu rigahagarara wenda bitewe n’ibiza cyangwa indi mpamvu.

TANGA IGITEKEREZO