Abanyeshuri batandatu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Siyansi n’Ikoranabuhanga (CST) bakoze imashini irarira amagi ikoresheje ingufu z’imirasire y’izuba.
Hilaire Muramira, umwe mu bagize ’REtronics’, ishyirahamwe rigamije gutanga ibisubizo bijyanye n’ubuzima bw’u Rwanda aganira na IGIHE yavuze ko bakoze iyi mashini ngo bunganire Abanyarwanda muri byinshi.
Muramira avuga ko iyi mashini izajya igurwa amafaranga ibihumbi 150 y’u Rwanda, ngo ituraga amagi 42 ariko ko bafite n’ubushobozi bwo gukora ituraga asaga 100.
Iki giciro ngo ni gito ariko ngo ikigamijwe ni ugufasha aborozi bo mu Rwanda kuyigura ku buryo bworoshye kugira ngo biteze imbere.
Muramira yakomeje avuga ko ubworozi bugiye kubona ikibwunganira, kuko iyi mashini izaruhura Abanyarwanda kujya gushaka amagi n’imishwi hanze dore ko iyo bigeze mu Rwanda hari ibishobora kugorwa n’ikirere cyaho.
Yakomeje avuga ko barimo gushakisha uburyo bwose bakwishakira ibisubizo. Kuri we ngo ntibishoboka ko umunyeshuri wize mu ishuri ry’ikoranabuhanga yarisohokamo ajya gushaka akazi, ahubwo ngo yagombye kukihangira.
Iri shyirahamwe ryakoze iyi mashini mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’igihugu riganisha mu cyerekezo 2020.
Iyi mashini yakozwe mu gihe cy’amezi abiri, kikaba ari igitekerezo bagize guhera mu mpera z’umwaka wa 2013.
Iyi mashini igizwe n’igice gitanga umuriro, ahabikwa aya magi n’aho aturagirwa.
Muramira yavuze ko iyi mashini irarira amagi mu minsi 21 nk’iyo inkoko iyarariramo bagamije kwishakira ibisubizo.
Yagize ati: “N’ ubundi izi mashini zisanzwe zihari mu Rwanda ariko zivuye mu mahanga. Twebwe twashatse gukora ijyanye n’ubuzima bw’u Rwanda.” Bumwe muri ubu buzima ngo ni uko iyi mashini idatwara umuriro mwinshi, kandi ikaba ishobora gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba n’amashanyarazi asanzwe.
Ikindi ngo nuko batiri yayo ushobora kuyishariza nyuma ikabika umuriro.
Ibikoresho bikora iyi mashini ngo harimo ibiva mu Rwanda birimo imbaho n’ibindi mu gihe hitabazwa n’ibituruka hanze birimo insinga n’ibindi.
Ikindi ngo ni uko bakoresheje ibikoresho bisanzwe bifite ubuzirenge, bakaba badashidikanya kuri bwo.
Kugeza ubu mu Rwanda hari amaturagiro ane; Rubirizi, Gahanga, RwandaGic na Rulindo. Aya maturagiro usanga akoresha amagi yavanye mu Burayi no muri Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO