00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

X igiye guhagarika ibikorwa byayo muri Brésil

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 August 2024 saa 03:35
Yasuwe :

Ibikorwa by’urubuga X muri Brésil bigiye gufungwa, nyuma y’icyo bise gucunaguzwa n’umucamanza wo muri icyo gihugu ukorera mu rukiko rw’Ikirenga witwa Alexandre de Moraes.

X yatangaje ko umwe mu bayihagarariye mu by’amategeko yatewe ubwoba n’umucamanza Moraes, amubwira ko bimwe mu bitangazwa kuri X nibidakurwaho azamufunga nkuko Reuters yabitangaje.

Mu minsi ishize nibwo Moraes yategetse X gufunga zimwe muri konti z’abayikoresha, mu gihe hagikorwa iperereza ku byo yise udutsiko tw’inyeshyamba zo kuri Internet zikwirakwiza amakuru y’ibihuha.

Moraes kandi mu ntangiriro z’uyu mwaka yatangije iperereza nyuma y’uko umuyobozi Mukuru wa X, Elon Musk atangarije ko agiye gufungura konti y’umwe mu bo Moraes yasabye ko aba ahagaritswe.

Bamwe mu bo Moraes yasabye ko bahagarikwa kuri X, konti zabo zakomeje gukora ariko abahagarariye urwo rubuga muri Brésil bahamagajwe mu rukiko, bavuga ko ari ikibazo cya tekinike cyabiteye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .