00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

White House yateguje amasezerano azasiga Abanyamerika begukanye imigabane muri TikTok

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 September 2025 saa 03:12
Yasuwe :

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Karoline Leavitt yatangaje ko ibikorwa by’urubuga nkoranyambaga rwa TikTok muri Amerika biri bugufi yo kwegurirwa Abanyamerika nyuma y’uko Perezida Donald Trump na mugenzi we, Xi Jinping babiganiriyeho.

Ibi bije nyuma y’ibiganiro by’iminsi ibiri byahurije intumwa za Amerika n’u Bushinwa muri Espagne ku kibazo cya TikTok ndetse no kubivuganaho kwa Perezida Donald Trump na Xi Jinping, byombi byabaye muri Nzeri uyu mwaka.

Perezida Trump na Xi bagiranye ikiganiro kuri telefone ku wa 19 Nzeri 2025 ndetse Trump yavuze ko ibyo biganiro byagenze neza bakemeranya ku kibazo cya TikTok ku buryo hasigaye gusinya amasezerano gusa, kandi ko n’abashoramari bo muri Amerika babyiteguye.

Mu biganiro byo muri Espagne ibyaganiriweho byari ukuba ibikorwa bya TikTok muri Amerika byacungwa n’Abanyamerika banabyemeranyaho ariko byagombaga kwemezwa n’abakuru b’ibihugu byombi.

Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt yavuze ko mu buyobozi bwa TikTok muri Amerika hazaba harimo Umushinwa umwe abandi ari Abanyamerika.

Ati “Hazaba hari imyanya irindwi mu nama nyobozi izajya igenzura ibikorwa bya TikTok muri Amerika. Batandatu muri abo bantu barindwi bazaba ari Abanyamerika.”

Uwo muvugizi yongeyeho ko mu minsi mike iri mbere ibyo bizashyirwaho umukono kuko byamaze kumvikanwaho n’impande zombi.

Amerika igaragaza ko TikTok muri Amerika yari iteye inkeke ku mutekano wayo kuko ngo u Bushinwa bwayikoreshaga mu kubiba amakuru ariko bwo burabihakana.

Mu 2019 ni bwo Amerika yatangiye kugagaragaza ko ibikorwa bya TikTok muri icyo gihugu bigomba kuva muri sosiyete y’Abashinwa iyigenzura yitwa ByteDance bikajya mu maboko y’Abanyamerika.

Byongeye gushyirwamo imbaraga muri uyu mwaka ubwo Donald Trump yari asubiye ku butegetsi.

Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt yavuze ko mu buyobozi bwa TikTok muri Amerika hazaba harimo Umushinwa umwe abandi ari Abanyamerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages