00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

WhatsApp yatangaje amavugurura mashya agamije kurushaho kurinda konti z’abayikoresha

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 26 August 2026 saa 07:20
Yasuwe :

WhatsApp yatangaje amavugurura mashya azafasha kurushaho kurinda konti z’abayikoresha, ba rushimusi bo kuri interineti [hackers]. Mbere na mbere, iyi porogaramu irimo kunoza uburyo bwayo bw’umutekano busaba kubanza kwemezamo uburyo bubiri mbere yo kwinjira muri konti [two-step verification].

Aho gukoresha gusa umubare w’ibanga w’imibare itandatu, ubu abantu bashobora gukora amagambobanga akomeye bakoresheje inyuguti, imibare, n’ibimenyetso byihariye. Ibi bituma biba bigoye cyane ko abagizi ba nabi binjira muri konti runaka.

Icya kabiri, ubu abakoresha uru rubuga bashobora gukoresha urufunguzo koranabuhanga [passkey] rurenze rumwe kuri konti zabo.

WhatsApp yatangije bwa mbere ubu buryo bwa passkeys mu mwaka wa 2024 kugira ngo ifashe abantu kwinjira muri konti zabo bakoresheje isura yabo cyangwa igikumwe aho gukoresha amagambobanga yibwa byoroshye.

Izi mpinduka nshya zivuze ko ushobora gukoresha passkeys zirenze imwe, nko gukoresha isura, n’igikumwe cyangwa ijambobanga icyarimwe. Ubu buryo buzajya bukora ku bantu bakoresha ibikoresho bya Apple na Android.

Ikindi ni uko ubu abakoresha telefoni za Android bazajya babona amakuru yisumbuyeho igihe bahamagawe na nimero batazi. Muri telefoni hazajya hagaragara niba uwo muntu uhamagara ari mu kindi gihugu cyangwa niba basangiye amatsinda yo ku rubuga, ibyo bikazafasha abakoresha WhatsApp gutahura ubutumwa buyobya cyangwa abatekamutwe.

Aya mavugurura mu by’umutekano ni kimwe mu bikorwa byagutse bya Meta byo kunoza imikoreshereze y’iyi porogaramu muri uyu mwaka.

Urugero, ahagana mu mpera za Kamena WhatsApp yatangije uburyo bwo gukoresha amazina y’abakoresha urubuga [usernames] kugira ngo abantu batazongera kwirirwa bakenera nimero za telefoni kugira ngo babashe gutumanaho.

Mbere y’ibyo mu mpera za Gicurasi, iki kigo cyari cyaratangije uburyo bushya bwo kwishyura ifatabuguzi bwiswe WhatsApp Plus butanga ubundi bushobozi bwisumbuyeho ku mwirondoro w’uyikoresha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages