00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wari uzi ko ubu ushobora kumva amakuru kuri Spotify?

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 27 May 2026 saa 11:00
Yasuwe :

Spotify yatangaje ko yatangiye gushyira inkuru ndende z’ibinyamakuru mu buryo bw’amajwi kuri porogaramu yayo.

Abishyura ifatabuguzi rya Premium bazajya bumva izo nkuru aho bazajya bagenerwa amasaha 15 ya buri kwezi. Abakoresha uru rubuga ku buntu bo bashobora kugura inkuru imwe kuri 1,99$.

Magingo aya hari inkuru mu buryo bw’amajwi zirenga 650 mu rurimi rw’Icyongereza zaturutse mu binyamakuru bikomeye nka Rolling Stone, The Atlantic, Vogue na Wired.

Spotify ivuga ko gusoma izi nkuru bizajya bikorwa hifashishijwe amajwi y’abantu ndetse n’amajwi y’ikoranabuhanga, kandi ko aho ikoranabuhanga ryakoreshejwe hazajya hagaragazwa neza kugira ngo abari kuzumva babimenye.

Intego y’iki gikorwa ni ugushishikariza abakoresha Spotify kumva n’ibindi bintu bitari umuziki gusa, ku buryo bizanabamenyereza kumva ibitabo birambuye mu buryo bw’amajwi; uru rubuga rukuramo inyungu nyinshi.

Spotify inafite izindi gahunda zo kwishyura ibitabo by’amajwi kuri 9,99$ na 11,99$ ku kwezi ku bashaka amasaha yisumbuyeho.

Ibi bije bikurikira izindi mpinduka nshya uru rubuga ruherutse gukora, zirimo kuzana ikoranabuhanga rya AI mu gukora ibiganiro bya podcasts ndetse no gufasha abanditsi gukora ibitabo by’amajwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages