00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwunguko rwa Duterimbere IMF PLC rwageze kuri miliyari 1.1 Frw mu 2025

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 23 June 2026 saa 07:17
Yasuwe :

Inteko Rusange y’Abanyamigabane b’Ikigo cy’Imari Iciriritse cya Duterimbere IMF Plc yagaragarijwe ko mu 2025 cyungutse miliyari 1.189 Frw avuye kuri miliyoni 899 Frw mu 2024 bingana n’ubwiyongere bwa 32%.

Ibyo byatangarijwe mu nama y’Inteko Rusange yahurije hamwe abanyamigabane ba Duterimbere IMF Plc n’abayobozi bayo.

Inteko Rusange yibanze ku kungurana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye no kwemeza imyanzuro irimo na sitati yavuguruwe Duterimbere IMF PLC igenderaho, kwemeza abagize Inama y’Ubutegetsi bashya no kugabana inyungu y’arenga miliyoni 100 Frw ku rwabonetse mu 2025.

Kimwe mu byazamuye urwo rwunguko ni ubwiyongere bw’inyungu ku nguzanyo kuko yageze kuri 44%.

Ibyo bashingiye ku kuba inguzanyo zatanzwe mu mwaka wa 2025 zarageze kuri miliyari 25 Frw na miliyoni 810 Frw zivuye kuri miliyari 21 Frw na miliyoni 144 zatanzwe mu 2024.

Uko kuzamuka mu rwego rw’inyungu n’ibindi bipimo byazamuye Duterimbere IMF PLC aho kuri ubu umutungo rusange wayo ari miliyari 30,6 Frw uvuye kuri miliyari 25, 6 Frw wariho mu 2024, bingana n’ubwiyongere bwa 19% mu gihe cy’umwaka.

Umuyobozi Mukuru wa Duterimbere IMF PLC, Ngabonziza Alphonse yasobanuye ko intambwe icyo kigo cyateye isobanura ko bakoreye mu murongo mwiza ariko ko bibaha n’inshingano zo gukomeza gukora kurushaho.

Ati “Uko ikigo cyagiye gikura kandi gitera imbere hari abantu twari kumwe kandi tumaranye igihe. Dushaka gushyiraho ingamba zo kubabungabunga bo n’abandi bazaza. Dushaka ko nta munyamuryango wacu dufatanya gutera imbere ngo namara kubona ubushobozi yigire mu yandi mabanki kandi hari uburyo twakomeza gukorana.”

Yongeyeho ko hari gahunda yo gushaka ishoramari, kugira ngo ikigo kigire ubushobozi bufatika bw’amafaranga gifite kuko icyerekezo igihugu kirimo cyo kubaka ubukungu buhamye gisaba amikoro ahagije .

Kanimba François uri mu banyamigabane b’iki kigo cy’imari, yashimangiye ko Duterimbere IMF PLC ikeneye gukorwamo ishoramari rituma yaguka kuko yujuje ibisabwa ngo ibe ikigo kinini ndetse agaragaza uko byakorwamo.

Ati “Ishoramari rikenewe ryaturuka ku mushoramari ufite intumbero imwe na Duterimbere IMF PLC ku buryo yafatanya n’ikigo gushyira mu bikorwa intego z’igihe kirambye.”

Yagiriye inama kandi ko abanyamigabane gufata iya mbere mukwishakamo ubushobozi ndetse bakaba bashora imari cyangwa bakaba ari bo bagira uruhare runini mu kubona uwo mushoramari ufite intumbero imwe na Duterimbere IMF PLC.

Yagaragaje ko iryo shoramari ryafasha kuzamura inyungu itangwa ku mugabane, bikazamura igipimo cy’inguzanyo ndetse no mu kugumana abakiliya bamaze igihe aho kugira ngo bagane andi mabanki kandi bikongera imari shingiro gusa bigakorwa mu buryo bushyigikira intumbero y’ikigo.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Duterimbere IMF PLC, Uwimbabazi Hélène yashimye abanyamigabane kandi agaragaza ko ishoramari n’ibitekerezo byabo bizakomeza kubakirwaho kugira ngo ikigo kigere ku iterambere rihuriweho n’impande zombi.

Abanyamigabane ba Duterimbere IMF PLC baterana buri mwaka berebera hamwe uko bateza imbere ikigo cyabo
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Duterimbere IMF PLC, Uwimbabazi Hélène yashimye abanyamigabane kandi agaragaza ko ishoramari n’ibitekerezo byabo bizakomeza kubakirwaho
Habaye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku iterambere rya Duterimbere IMF PLC
Hagaragajwe ko urwunguko rwa Duterimbere IMF PLC rwageze kuri miliyari 1,189 Frw mu 2025
Umuyobozi Mukuru wa Duterimbere IMF PLC, Ngabonziza Alphonse yasobanuye ko intambwe icyo kigo cyateye isobanura ko bakoreye mu murongo mwiza ariko ko bibaha n’inshingano zo gukora kurushaho
Umwe mu banyamigabane witabiriye inama, Kanimba François yashimangiye ko Duterimbere IMF PLC ikeneye gukorwamo imari ituma yaguka kuko yujuje ibisabwa byose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages