Ibi ahanini byaterwaga n’uko kuva mu mwaka wa 2020 uruganda rwa Apple rwanze kwemera ikoranabuhanga rishya ryo kohererezanya ubutumwa rizwi nka [RCS] ryari gutuma kohererezanya ubutumwa hagati ya telefone zayo n’iza Android bigenda neza nka iPhone kuri iPhone.
Kubera igitutu cy’ibigo bishinzwe kugenzura amategeko, Apple yaje kwemera gukoresha iri koranabuhanga rya [RCS] mu 2023.
Kera kabaye, ubu hari kuba amavugurura agiye kuzana ikoranabuhanga rizwi nka End-to-End Encryption cyangwa E2EE mu butumwa bugufi abantu bwohererezanywa hagati ya iPhone na Android.
Iyo ubu buryo bukora, ubutumwa wanditse cyangwa ifoto wohereje buhindurwa imibare n’inyuguti bidasomeka mbere y’uko buva muri telefone yawe.
Bukomeza kugenda bumeze gutyo kugeza bugeze muri telefone y’uwo mwandikirana, akaba ari bwo bwongera guhindurwa amagambo asomeka. Ubu ni uburyo bukaza umutekano hagati y’abaganira ku buryo nta muntu wa gatatu wapfa kwinjira mu kiganiro cyabo.
Iyi ni intambwe ikomeye ku bijyanye no gucuga umutekano w’ibiganiro by’abantu.
Apple yatangiye gukoresha iri koranabuhanga ku buryo bwayo bwo koherereza ubutumwa bwa iMessages mu 2011, mu gihe telefone za Android zahawe ubu buryo mu 2021.
Hagati ya telefone zombi ntibyigeze bibaho kugeza ubu.
Binyuze muri aya mavugurura mashya, biteganyijweho ubu kohererezanya ubutumwa hagati ya telefone zombi bigiye kurushaho kugenda neza kandi mu mutekano.
Kugeza ubu, ubu buryo buri gushyirwa hanze mu cyiciro cy’igerageza ku bakoresha telefone zifite inkoranabuhanga [software] zigezweho.
Mu gihe ubu buryo bwa E2EE bwatangiye gukora, abakoresha telefone za iPhone na Android bazajya babona akamenyetso k’akagufuri muri porogaramu zabo zo kohererezanya ubutumwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!