Uko wagura itike ya Tap&Go wifashishije ikoranabuhanga

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Ikigo AC Group gifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura amafaranga y’urugendo hakoreshejwe ikarita izwi nka Tap&Go, cyagaragaje inzira umugenzi ashobora kwifashisha agura itike akoresheje ikoranabuhanga.

AC Group yazanye ubu buryo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga bigendanye na gahunda ya Leta y’u Rwanda, yo kwishyura ibicuruzwa na serivisi utitwaje amafaranga mu ntoki.

Kuri ubu AC Group imenyerewe cyane mu Mujyi wa Kigali, irimo gutanga serivisi ku bajya mu ntara ihereye ku bakora ingendo Kigali-Musanze-Rubavu. Mu korohereza abakiriya bayo, yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga ribafasha kubona serivisi.

Ubu buryo ni Tap&Go App, yashyiriweho gufasha umukiriya kubasha kuzigama itike, gushyira amafaranga ku ikarita atarindiriye kugana abakozi ba AC Group mu Mujyi wa Kigali, ndetse akabasha no kureba amafaranga asigaranye ku ikarita n’ibindi byinshi.

Icya mbere usabwa ni ukuba ufite application ya Tap&Go App muri telefoni yawe, aho wayikurura kuri App store ku bakoresha ios na Play Store ku bakoresha Android. Hakurikiraho kwiyandikisha ugatunga konti, ukabikora ushyiramo izina, nimero ya telefoni na email.

Uko ushobora kugura itike ya Tap&Go ukoresheje telefoni

Fungura application ya Tap&Go muri telefoni yawe, shyiramo aho ushaka guhagurukira, shyiramo aho ushaka kwerekeza n’isaha yo guhaguruka n’uburyo ukoresha mu kwishyura niba ari Mobile Money cyangwa banki runaka. Iyo umaze kuzuza ibyo byose, uhita ubona imibare werekana iyo ugiye guhaguruka.

Kugura ikarita ya Tap&Go unyuze ku rubuga

Iyo umaze gufungura mudasobwa yawe cyangwa telefoni, uhita wandikamo www.tapandgo.rw, ukuzuzamo imyirondoro yawe (amazina, nimero ya telefoni na email), aho ugiye guhagurukira, aho werekeza n’igihe wifuza gutangira urugendo, ukishyura, nyuma ukaza guhabwa imibare uza kwerekana mu gihe ugiye guhaguruka.

Kwishyura itike wifashishije umukozi wa Tap&Go

Iyo umaze kugera ku mukozi wa Tap&Go ukwegereye, umuha imyirondoro yawe, aho ushaka guhagurukira, aho ushaka kwerekeza n’igihe cyo guhaguruka. Iyo birangiye wishyura mu buryo bukunogeye yaba kwishyura mu ntoki, Mobile Money cyangwa Banki ukorana nayo, ubundi ugahita uhabwa agatike imashini ihita isohora.

Bitewe n’uburyo byoroshya ubuzima, AC Group ishishikariza abanyarwanda bafite telefoni zigezweho ‘Smartphone’ kwihutira gushyira ‘application’ ya Tap&Go muri telefoni zabo kugira ngo bajye babasha kwigurira itike bitabasabye kujya ku mukozi wa Tap&Go.

Ikindi ni uko kugura itike wifashishije ‘application’ ya Tap&Go cyangwa uyiguriye ku rubuga bigufasha no kuba wareba uburyo wagiye ugura amatike mu bihe bitandukanye byatambutse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .