Ni igitabo cyamuritswe ku wa 22 Nzeri 2024, gikubiyemo ubuhamya n’ibitekerezo bya bimwe mu bihugu bibarizwa mu Ihuriro ry’Ibihugu bifite ubuso buto (Forum of Small States- FOSS) byabashije kwimakaza imikoreshereze ya AI.
Cyitezweho kwifashishwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, mu rugendo rwo kwimakaza ikoranabuhanga rya AI.
Ku rupapuro rwacyo rwa 19, hagaragazwa uko u Rwanda rwafashe iya mbere rugashyira ingufu nyinshi mu kongerera abakozi ubumenyi bujyanye n’Ikinyejana cya 21 n’imikoreshereze ya AI.
Herekanwa uko rwashyizeho amashuri makuru na za kaminuza zibanda ku kwigisha no gukora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga na AI.
Urugero ni urwo mu 2011 ubwo u Rwanda rwafatanyaga na Kaminuza ya Carnegie Mellon gutangiza Ishami ryayo muri Afurika riherereye muri Kigali Innovation City, aho ritanga amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (master’s) mu bya AI, ‘ICT’, na ‘Computer Engineering’.
Icyo gitabo kandi cyerekana uko u Rwanda rwashyize ingufu mu kongerera ubumenyi Abanyarwanda barenga miliyoni eshanu mu bijyanye n’ikoranabuhanga, hagamijwe kuziba icyuho cyagaragaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gihugu.
Gikomeza kigira kiti “Kubera gushyira imbere kongera ubumenyi mu by’ikoranabuhanga n’irigezweho nka AI muri politiki y’igihugu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, Guverinoma y’ u Rwanda ikomeje kwita cyane ku bumenyi nk’inkingi ya mwamba y’intego yayo yo guhindura igihugu igicumbi cy’Isi mu bushakashatsi bwa AI na Inovasiyo.”
Iki gitabo cyateguwe n’Ikigo cya Singapore gishinzwe iterambere ry’urwego rw’ikoranabuhanga, itumanaho n’itangazamakuru [IMDA] ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo y’u Rwanda, MINICT.
Cyahurijwemo amakuru yagiye akusanywa kuva mu ntangiriro za 2024 mu bihugu bigize FOSS.
U Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bya Afurika n’ahandi ku Isi byamaze gutera intambwe ikomeye mu ikoreshwa rya AI.
Inyungu z’iryo koranabuhanga Abaturarwanda bazibonye cyane by’umwihariko mu bihe bya COVID-19, ariko na camera zifasha kubungabunga umutekano wo mu muhanda zimaze kumenyerwa cyane.
Muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, aho u Rwanda ruzashoramo ingengo y’imari ya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ ubukungu bw’Igihugu.
Iyo ntambwe yahinduye u Rwanda kimwe mu bihugu bike bya Afurika byamaze kwemeza politiki ya AI.
Inyigo yakurikiye ishyirwaho ry’iyo politiki yerekanye ko u Rwanda rwakunguka asaga miliyari 589 Frw mu gihe ikoranabuhanga rya AI ryashinga imizi mu nzego zinyuranye.
Byitezwe ko icyo gitabo kizagenda kivugururwa uko hazahaboneka amakuru mashya ashobora kwifashishwa n’ibihugu, harushaho kwimakazwa ikoranabuhanga rya AI mu nzego zinyuranye hagamijwe inyungu rusange.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!