00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gushyiraho ikigo cyigisha ibirebana n’umutekano w’ikoranabuhanga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 March 2025 saa 10:16
Yasuwe :

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko u Rwanda rugiye gushyiraho ikigo cyitezweho kwigisha ibirebana n’ikoranabuhanga, umutekano muri byo ndetse n’uburyo ryakwifashishwa mu ngeri zitandukanye cyitwa Cyber Academy.

Minisitiri Ingabire Paula yashimangiye ko uyu mwaka wa 2025 uzarangira u Rwanda rufite icyo kigo.

Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, asubiza ibibazo bireba Minisiteri ayoboye biri muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2023-2024.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko iryo shuri rizafasha mu kuzamura ubumenyi bw’Abanyarwanda mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu ngeri zinyuranye.

Ati “Ubu tugiye gushyiraho Cyber Academy izajya itanga amasomo y’umutekano mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bizaba bigamije ko tugira urubyiruko rufite ubumenyi bwo gukora ibihangano cyangwa rushobora kwirinda kandi bakaba bafasha mu ngamba zose dufite nk’igihugu.”

Yakomeje ati “Icyo kigo uyu mwaka kizaba kiriho, tuzafatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo icyo kigo gitanga ayo masomo, gitangire kiyatange aha mu Rwanda.”

Yagaragaje ko kuri ubu Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga muri serivisi zinyuranye bageze kuri 22% nubwo internet igera ahatuwe ku kigero cya 96% no ku buso bwose bw’igihugu kuri 75%.

Minisitiri Ingabire yashimangiye ko hari gahunda ko internet izagera ku buso bwose bw’igihugu 100% muri 2029.

Minisitiri Ingabire Paula yavuze ko kuri ubu abakoresha internet mu ngo bageze kuri 79107 bavuye kuri 7501 (Fixed internet).

Yerekanye kandi ko bifuza ko nibura umubare w’abaturage bakoresha internet muri serivisi zitandukanye bagera kuri 47% nubwo hakiri imbogamizi zitandukanye.

Yerekanye ko hari impamvu zituma abaturage bakoresha internet bakiri bake, zirimo ko hari ubumenyi buke mu bijyanye n’ikoranahanga mu baturage, igiciro gihanitse cya internet ndetse n’ikiguzi cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko nubwo bimeze bityo ariko hari ibiri gukorwa hagamijwe kuzamura umubare w’abakoresha ikoranabuhanga.

Yemeje ko kuri ubu abaturage bafite imyaka 10 kuzamura bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga bagera kuri 68.5% kandi hakomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gutanga ubumenyi, kugira ngo buri muturage agire ubushobozi bwo gusaba serivisi zitangirwa kuri interineti abyikoreye.

Minisitiri Ingabire yagaragaje ko hagiye gushyirwaho Cyber Academy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .