00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu bufatanye bugamije guteza imbere ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano ‘AI’

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 August 2025 saa 01:32
Yasuwe :

U Rwanda rwateye indi ntambwe mu kwimakaza iterambere ry’ikoranabuhanga by’umwihariko iry’ubwenge buhangano ku Mugabane wa Afurika, nyuma yo kwinjira mu bufatanye na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu [UAE] na Malaysia, bugamije guteza imbere ikoreshwa rya ‘AI’ mu buryo buboneye by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 31 Nyakanga 2025 i Dubai, ari mu mujyo wo kwimakaza amahame y’Urwego Rushinzwe Impinduramatwara ya Kane mu by’inganda [C4IR], u Rwanda na UAE rusanzwe rukurikiza.

Yitezweho kwagura gahunda ya AI Fellowship Program, ifasha abashakashatsi n’abahanga mu ikoranabuhanga kwagura ubumenyi bwabo mu bijyanye n’iry’ubwenge buhangano ‘AI’, binyuze mu mahugurwa n’ubufatanye hagati y’ibihugu.

Intego z’iyi gahunda ni ukubaka ubushobozi no guteza imbere ikoreshwa rya AI mu buryo bw’ubunyamwuga haharanirwa inyungu rusange.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ikigo gishinzwe Impinduramatwara ya Kane mu by’inganda [C4IR Rwanda], Crystal Rugege, yavuze ko ubu bufatanye ari “ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu buryo burambye buharanira iterambere rya bose.”

Aya masezerano azarushaho koroshya gahunda zo gusangizanya ubumenyi hagati y’abashakashatsi n’inzobere mu bya AI bo muri ibi bihugu bitatu.

Yitezweho kandi guteza imbere gahunda z’ubushakashatsi kuri iri koranabuhanga, guhanga udushya, gushyiraho amahame agena imikoreshereze ya AI aharanira iterambere ry’ibihugu cyane ibikiri mu nzira y’iterambere.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Malaysia, Gobind Singh Deo, yavuze ko ubu bufatanye ari “ikiraro cy’ingenzi gihuza inzobere mu by’ikoranabuhanga ku migabane itandukanye.”

Ati “Ubu ni bwo buryo bwo kubaka ejo hazaza hadaheza binyuze mu bufatanye hagati y’ibihugu.”

Umuyobozi Mukuru wa Dubai Future Foundation, Khalfan Belhoul, yavuze ko “Ubu bufatanye bwerekana ko ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere, na byo bishoboye kugira uruhare mu gutuma AI izana impinduka muri sosiyete, aho kubikorerwa n’abandi.”

U Rwanda rwinjiye muri iyi mikoranire, mu gihe rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga n’udushya, binyuze muri gahunda zitandukanye.

Imwe mu nkingi zikomeye ziri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri [NST2], harimo n’iy’uko mu myaka itanu iri imbere abantu babarirwa muri miliyoni biganjemo urubyiruko bazahabwa amasomo y’ikoranabuhanga ajyanye na coding.

Ni mu gihe abandi ibihumbi 500 bazahabwa amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga.

Hazibandwa ku rubyiruko kuko ruri kuzamuka ku muvuduko uri hejuru, aho imibare y’ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 yerekana ko umubare w’urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30 ugera kuri 65,3%.

U Rwanda rwinjiye muri iyi mikoranire, mu gihe rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga n’udushya
Crystal Rugege, yavuze ko ubu bufatanye ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho
Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Malaysia, Gobind Singh Deo, yavuze ko ubu bufatanye ari ikiraro cy’ingenzi gihuza inzobere mu by’ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages