00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Apple na Google byahagurukiwe

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 October 2025 saa 01:04
Yasuwe :

Ikigo cy’u Bwongereza Gishinzwe Ihiganwa n’Amasoko [CMA], gishobora gushyiraho amabwiriza mashya agamije kugenzura imikorere y’isoko rya telefoni, nyuma y’uko kigaragaje sosiyete za Apple na Google, nk’izihariye iri soko muri iki gihugu.

Iki kigo kiri gukora iperereza ku mikorere ya Android ya Google na iOS ya Apple, hagamijwe kureba niba zubahiriza amategeko mashya y’isoko ry’ikoranabuhanga, agamije kurengera abaguzi n’ibigo by’ubucuruzi ku bikorwa bishobora kubagiraho ingaruka.

CMA ivuga ko Apple na Google byihariye ku rugero rwo hejuru isoko rya telefoni mu Bwongereza, aho ‘Operating System’ zazo zikoreshwa muri telefoni zose ku rugero ruri hagati ya 90% na 100%.

Bimwe mu bindi bibazo byagaragaye harimo gusuzuma porogaramu mu buryo butateganyijwe, ugutondeka porogaramu mu buryo butavugwaho rumwe, na komisiyo iri hejuru [hafi 30%] ku byishyurwa kuri porogaramu zicururizwa kuri ’Operating System’ z’izi sosiyete zombi.

CMA yashyizeho ingamba zirimo gusobanura neza uburyo porogaramu zishyirwa kuri izi ‘Operating System’, ndetse no kwemeranya n’abazubaka ku ngingo yo kuzishyura hatabayeho kwifashisha uburyo bugenwa n’izi sosiyete.

Google na Apple byatangaje ko bitishimiye izi ngamba, bitangaza ko bikora uko bishoboye mu korohereza abakenera serivisi zayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages