Kuri uyu wa mbere i Geneve mu Busuwisi mu nama ya WSIS yashinzwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU) u Rwanda rwegukanye igihembo rubikesheje ishuri rikorera mu gihugu ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itangazamakuru “Africa Digital Media Academy”.
Buri mwaka ihuriro WSIS rigenera ibihembo imishinga iba yarashyizwe mu bikorwa hagamijwe kurushaho guteza imbere ihanahana ry’amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga.
Africa Digital Media Academy (ADMA) ni ishuri riherereye mu mujyi wa Kigali ritanga amahugurwa ryatangijwe muri Werurwe 2012 na WDA ifatanije na sosiyete Pixel Corps Ltd, rikaba riha abanyeshuri baryigamo ubumenyi bwa ngombwa nkenerwa mu ikoranabuhanga nsakazamakuru (digital media).
Nyuma y’itangazwa ry’itangwa ry’iki gihembo, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana yavuze ko ADMA ari ryo shuri rya mbere muri Afurika ritanga ubumenyi mu ikoranabuhanga nsakazamakuru (digital media) mu buryo bwagutse.
Yongeyeho ko ibi bizatuma u Rwanda rutera indi ntambwe rudasumbwa mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, ibi bikazafasha mu guhanga imirimo, cyane ku rubyiruko rw’u Rwanda.
Imishinga irenga 280 yaturutse mu bihugu 64 yitabiriye iri rushanwa. Mu gihe cyo gutora imishinga myiza gusumba indi, abantu barenga 3500 nibo batoye hakurikijwe amabwiriza y’iri rushanwa. Imishinga 18 yegukanye ibihembo yabishyikirijwe mu muhango wiswe “ WSIS Prize 2013.
Jerome Gasana ukuriye WDA yavuze ko iri shuri ritanga ubumenyi mu byiciro bitanu bishobora kumara imyaka itatu kuwabikurikiranya byose.
Muri iki gihe abanyeshuri bose bari kwiga muri iri shuri ribasha kwakira abanyeshuri 100 icyarimwe bari mu cyiciro cya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO