Yahagurukiye kuri Sitasiyo y’ibyogajuru ya ‘Wenchang Space Launch Site’ iherereye mu Ntara ya Hainan mu Majyepfo y’u Bushinwa.
Iyi satellite yoherejwe n’u Bushinwa ku wa 20 Ukuboza 2025, Saa 8:30 z’ijoro hakoreshejwe roketi ya Long March-5, ihita yerekeza mu gice yagenewe.
Iyi satellite yakorewe mu kigo cya ‘China Academy of Space Technology’, izakoreshwa mu isuzuma ryo gutumanaho mu byiciro byinshi birimo n’ubushobozi bwo kohereza amakuru ku muvuduko wo hejuru.
Long March-5 yohereza izi satellite, yakozwe n’ikigo cya ‘China Academy of Launch Vehicle Technology’ gikora ibinyabiziga bifite ikoranabuhanga rihambaye.
Igice cyayo cy’inyuma cyifashishwa mu kurinda icyo iyi satellite gifite ubugari bwa metero 5.2 na metero 18.5 z’uburebure.
Byari ku nshuro ya 618 u Bushinwa bwohereza satellite mu isanzure hifashishijwe Long March.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!