Twitter yatangaje ko uko guhagarara kwatewe n’impinduka z’ingenzi zakorwaga mu mikorere yayo. Hirya no hino abakoresha uru rubuga ntibabashaga kurusura ngo bikunde kubera ibyo bibazo.
Iki kibazo cyatangiye ahagana saa 21:30 z’ijoro gusa nyuma cyaje gukemuka abantu bongera gukoresha uru rubuga nk’ibisanzwe.
Twitter yatangaje ko ikibazo cyabayeho kitari cyatewe n’abajura bayinjiriye cyangwa se ibindi bikorwa bigamije guhungabanya umutekano wayo. Abagenzura ibya internet bo hirya no hino ku Isi nabo bavuze ko uku kuva ku murongo kutatewe n’ibibazo bya internet mu gihugu runaka.
Muri Nyakanga uyu mwaka, abajura mu ikoranabuhanga bari binjiriye konti z’abantu bakomeye kuri uru rubuga zirimo iya Barack Obama, Elon Musk, Kanye West na Bill Gates bituma izindi nyinshi ziba zihagaritswe mu guhangana n’icyo gitero.
Twitter has been down for many of you and we’re working to get it back up and running for everyone.
We had some trouble with our internal systems and don’t have any evidence of a security breach or hack.
— Twitter Support (@TwitterSupport) October 15, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!