TrAC ni ikigo cyashinzwe mu 2012 cyitwa Axiom Networks gihindura izina mu 2021. Gitanga serivisi za internet zirimo ifatiye ku muyoboro mugari, serivisi za VPN izo kubungabunga amakuru n’izindi zigamije guhuza Abaturarwanda n’abo mu Karere.
Iki kigo cyashingiwe mu Rwanda, ubu kigiye gukorera mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania n’u Burundi.
Ni mu gihe Connecting Communities Africa na yo yashinzwe hagamijwe kuziba icyuho cy’abatagerwaho na internet mu bice by’ibyaro.
Iki kigo kibarirwa agaciro ka miliyari 65 Frw gifite icyicaro gikuru mu Rwanda ndetse kiri gushaka uburyo cyakwagurira amashami muri Afurika y’Uburasirazuba.
TrAC iri mu bigo byamuritse ibyo bikora ubwo yari Nama Mpuzamahanga ihuza ibigo by’ikoranabuhanga izwi nka (Mobile World Congress: MWC), imaze iminsi itatu ibera i Kigali yitabiriwe n’abarenga 4000 baturutse mu bihugu 109.
Umuyobozi wa TrAC, Sage Umutoniwabo yavuze ko ubu bakorana b’ibigo birenga 100 bitandukanye baha internet yaba iy’inziramugozi cyangwa ‘fiber’ haba mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi nka Musanze, Rubavu, Rusizi, Muhanga, Bugesera, Rwamagana n’ahandi.
Ati “Intego nyamukuru ni uko mu myaka itatu iri imbere tuzaba tugeza internet mu turere 25 tw’u Rwanda. Tugiye gushora miliyoni 15$ mu kubaka ibikorwaremezo mu Rwanda. Tuzayashora mu myaka itatu.”
Mu bizakorwa harimo kubaka ububiko bw’amakuru n’ibindi bifasha abaturage bo mu byaro kubona internet ibafasha gukora imirimo iyo ari yo yose.
Ati “Usanga nk’umuntu akenera internet iremereye gukoresha iya telefone bikagorana. Umuntu uri kwigira ku ya kure aba akeneye internet yihuta kandi iremereye. Tugiye kubaka ibigo by’amakuru mu bice by’ibyaro ariko tuzanakomeza gukorera mu mijyi. Dushaka ko nta gice na cyo gisigare.”
Connecting Communities Africa yashinzwe n’abafite uburambe mu bijyanye n’itumanaho burenga imyaka 20 muri Afurika, u Burayi no mu bice bya Aziya yo Hagati nka Kazakhstan, Kyrgyzstan, Tajikistan, Turkmenistan, Uzbekistan n’ahandi.
Umutoniwabo ati “Uburambe bwabo n’ishoramari bazanye ugashyiraho uburambe bwacu bw’imyaka 13 dukorera mu Rwanda, bizadufasha gufasha Igihugu kuzamura imibare y’abakoresha internet.”
Kugeza ubu TrAC ifite abakozi 32 ba enjenyeri batadukanye, icyakora mu mezi ya mbere ya 2026 bagateganya ko bazaba bamaze kubakuba kabiri ari na bo bazafasha mu mishinga bateganya.
U Rwanda rukomeje gutera intambwe mu guhuza abantu no gukwirakwiza internet mu bice bitandukanye. Ubu abarenga miliyoni eshanu bagerwaho na internet ya 4G bavuye ku bihumbi 500 mu 2023.
Ubu ibigo by’ubuvuzi bigera ku 1000, ibigo by’amashuri 4000 byagejejweho internet yihuta ndetse binyuze muri gahunda yo guteza imbere ba ambasaderi mu by’ikoranabuhanga, abagera kuri miliyoni 4,5 bamaze guhabwa ubumenyi mu by’ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!