Ni ishoramari Elon Musk agaragaza ko ryitezweho inyungu y’ahazaza ndetse bigakomeza kumufasha kugira Tesla ikigo gihiga ibindi mu gukora izi modoka z’amashyanyarazi.
Ati “Tugiye kuzamura ishoramari ryacu cyane mu bihe bizaza. Mwitege kubona izamuka ry’ibyo dushora cyane ariko ntekereza ko ari byiza kuko bizazamura ubukungu bwacu mu gihe kizaza.”
Tesla iri gushorwamo imari nyinshi kurusha ibindi bihe byose. Musk ashishikariye gukora imodoka zitwara cyane kurusha ikindi gihe byabayeho. Igice kinini cy’isoko ry’iki kigo rifite agaciro k’arenga miliyari 1400$ cyishingikirije kuri iki cyerekezo.
Aya mafaranga biteganyijwe ko Tesla izayashora muri uyu mwaka wa 2026, mu gihe umwaka ushize yashoye miliyari 9$ gusa.
Mu gihembwe cya mbere Tesla yinjiye amafaranga ataratekerezwaga n’abasesenguzi mu by’ubukungu kabone nubwo yari mu bihe bigoye by’imikorere. Yinjije miliyari 22,39$.
Iri shoramari ryahungabanyije bamwe mu banyamigabane ba Tesla ku buryo Elon Musk akimara kuvuga ko agiye gushora ayo mafaranga agaciro k’imigabane yo muri iki kigo kahise kamanukaho 2.4%, kubera ko bumva ko gushora amafaranga angana gutyo bishobora guteza igihombo.
Icyakora Elon Musk yabamaze impungenge agaragaza ko Tesla yungutse arenga 4% ku yo yari yiteze kunguka mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2026.
Umuyobozi ushinzwe imari muri Tesla, Vaibhav Taneja, yagaragaje ko nubwo Tesla igiye gushora amafaranga menshi, itazigera ishora arenze ayo yinjiza.
Ati “Turi mu gihe cyo gushora amafaranga menshi kandi bitangiye ubu bizanakomeza n’indi myaka mike iri imbere.”
Tesla ni ikigo gikomeye mu bijyanye no gukora imodoka zigezweho zikoresha amashanyarazi. Giherereye mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Texas muri Amerika, kikagira andi mashami ku Isi. Nko mu 2025 cyakoze imodoka zirenga miliyoni 1,6.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!