Ni icyemezo Apple ifashe nyuma y’uko Donald Trump ashyizeho umusoro wa 145% ku bicuruzwa byinjira muri Amerika bivuye mu Bushinwa.
Nubwo Apple ari ikigo cy’Abanyamerika, inganda zayo nyinshi ziba mu Bushinwa, kuko aribyo biyifasha gukora ibicuruzwa bihendutse, birimo n’ibigurishwa ku isoko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuba Donald Trump aherutse gufata icyemezo cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, bivuze ko Apple ikomeje gukorerayo telefone icuruza muri Amerika, zazajya zigera muri iki gihugu ziri ku giciro gihanitse.
Apple yatangaje ko yatangiye kwiga uburyo yakwimurira zimwe mu nganda zayo mu Buhinde na Vietnam, gusa zo zikibanda ku bikoresho bicuruzwa muri Amerika.
Uretse telefone za iPhone, izi nganda zizajya zikora n’ibindi bikoresho birimo ‘iPads’ na ‘Apple Watches’. Ni icyemezo cyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook.
Ati “Twiteze ko inyinshi muri iPhones zigurishwa muri Amerika zizajya zikorerwa mu Buhinde, Vietnam igakora iPad, Mac, Apple Watch na AirPods zigurishwa muri Amerika.”
Biteganyijwe ko kandi Apple iteganya gukora ishoramari rya miliyari 500$ muri Amerika, kugira ngo naho ihashyire inganda zitandukanye nk’uko Perezida Donald Trump abyifuza.
Kugeza ubu u Bushinwa nibwo bukora 95% y’ibicuruzwa bya Apple.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!