00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Telefoni za Google Pixel zahawe ubushobozi bwo koherereza ibintu iza iPhone hakoreshejwe Airdrop

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 21 November 2025 saa 12:35
Yasuwe :

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Google cyavuguruye application yacyo ya ‘Quick Share’ ikoreshwa mu guhererekanya ibintu bitandukanye nk’amafoto n’amashasho, ku buryo ubu ishobora no kuyaha telefoni za iPhone ikoresheje uburyo bwa Airdrop.

Airdrop ni uburyo bwo guhererekanya amakuru bukoreshwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoresha uburyo bwa IOS gusa, ubwo ni ibikoresho by’uruganda rwa Apple.

Ubu buryo bwakoreshwaga hagati y’abakoresha ibyo bikoresho gusa, ariko guhera ubu telefone za Google guhera ku ruhererekane rwa telephone za Google Pixel 10 zishobora gukoresha Quick share, zikoherereza Airdrop.

Ni kuvuga ngo ubu umuntu ufite Google Pixel 10 ashobora guha amafoto, amashusho, inyandiko, n’ibindi, umuntu ufite iPhone, uwa Google akoresheje quick share, uwa iPhone akoresheje Airdrop.

Google ivuga ko ari mu rwego rwo korohereza abantu guhererekanya amakuru batabangamiwe na telefoni umwe akoresha.

Iti “Ubu ni bumwe buryo bwo gushyiraho imikoranire abantu bifuza hagati y’ibigo byombi.”

Quick Share izajya ikoresha uburyo busanzwe bwo gukoresha Airdrop, aho ukeneye kugira icyo ahabwa hakoreshwejwe Airdrop ayifungura mu gihe cy’iminota 10 umuntu wese akaba ashobora kumubona.

Muri iyo minota 10 Quick share nayo izajya ibasha kubona ya Airdrop ifunguye maze uhabwe amafoto, amashusho n’ibindi.

Telefoni Google Pixel zahawe ubushobozi bwo koherereza ibintu iza iPhone hakoreshejwe Airdrop

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages