Iki kigo gikora ibijyanye n’ibyogajuru n’itumanaho ryifashisha ibyogajuru kirateganya kugurisha imigabane miliyoni 555,6. SpaceX ifite intego y’uko ikigo cyose kizaba gifite agaciro ka miliyari 1.750$.
Amafaranga azava muri iyi migabane azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo kwagura ubushobozi bw’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ndetse n’urusobe rw’ibyogajuru rya SpaceX.
Ibi bije bikurikira ukwihuza kwa SpaceX n’ikigo cya AI cya Musk cyitwa xAI byabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu masezerano yahaye iki kigo agaciro ka miliyari 1000$, xAI igahabwa agaciro ka miliyari 250$.
Agaciro k’iki kigo gashingiye ku kuba SpaceX ihanze amaso ikoranabuhanga n’amasoko bitarabaho kugeza ubu, nk’ingendo zo kujya ku Mubumbe wa Mars cyangwa kubaka ububiko bw’amakuru mu isanzure.
Mu bijyanye n’imari, iki kigo cyagize igihombo cya miliyari 4,94$ mu 2025 kivuye ku nyungu ya miliyoni 791$ yari yabonetse mu mwaka wabanje.
Ku rundi ruhande ariko imibare yerekana ko mu mezi atatu yarangiye tariki ya 31 Werurwe 2026, cyinjije miliyari 4,69$ avuye kuri miliyari 4,07$ mu mwaka wabanje igihe nk’iki.
Biteganyijwe ko gushyira iyi migabane ku isoko bizatangira ku mugaragaro tariki ya 12 Kamena, aho ikigo kizakoresha izina rya SPCX ku isoko rya Nasdaq.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!