00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SpaceX igiye gushora miliyari 100$ mu kubaka ikigo cyohereza ibyogajuru muri Louisiana

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 26 August 2026 saa 09:19
Yasuwe :

Ikigo cya SpaceX cyatangaje gahunda yo gushora miliyari 100 z’Amadorari ya Amerika mu kubaka ikigo cyayo cya kabiri kinini cyohereza ibyogajuru mu isanzure [spaceport] muri Leta ya Louisiana, kizajya cyohereza icyogajuru cyacyo kinini cyane cya Starship.

Iki cyemezo gishyize iherezo ku gikorwa cyo gushakisha iki cyanya cyari kimaze imyaka irindwi. Kiri mu ntera y’amasaha hafi 10 uvuye ku kigo cyabo gisanzwe kiri muri Leta ya Texas.

Iki kigo kizubakwa ku nkombe z’inyanja, kizaba kihagije mu byo gikeneye byose kuko kizagira ikibuga cy’indege cyacyo bwite, inganda zibyara amashanyarazi kizajya gikoresha n’ibindi.

Imirimo yo kubaka iteganyijwe gutangira mu 2027, aho izakenera abakozi bagera ku 30.000 mu gihe akazi kazaba kageze ahakomeye. Mu myaka 10 izakurikira iki kigo nikimara kuzura, kizatanga imirimo ihoraho igera ku 3.000, izajya ihemba umushahara w’ibihumbi 92,6$ buri mwaka.

SpaceX ivuga ko igikorwa cya mbere cyo kohereza icyogajuru cya Starship mu isanzure giturutse kuri iki kigo gishya kizaba mu 2029, nubwo abayobozi ba leta bo bateganya ko ibikorwa bizatangira neza mu 2030.

Kubaka iki kigo ni ingenzi cyane kuko SpaceX imaze gukoresha asaga miliyari 8$ mu gukora icyogajuru cya Starship, ikaba iteganya kuzahagarika ikoreshwa ry’ibyogajuru byayo bishaje mu gihe Starship izaba imaze gutangira kogoga isanzure ku bwinshi.

Kugira ngo birinde gusubira mu makosa yakozwe ku kigo cyabo cya Texas, ahabonetse imibare iri hejuru y’abakozi bakomeretse n’ibibazo byo kwangiza ibidukikije, ikigo cya SpaceX kirimo gukorana bya hafi n’ibigo bya leta ya Louisiana hakiri kare.

Intego ni ukurengera amashyamba n’ahantu inyamaswa ziba, no kubaka inkuta zihariye zigabanya imbaraga z’amazi kugira ngo bagabanye isuri yibasira inkombe z’inyanja zizaba zikikije iki kigo gishya, kugirango kizarambe.

SpaceX igiye gushora miliyari 100$ mu kubaka ikigo cyohereza ibyogajuru muri Louisiana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages