Iyi sosiyete yatangijwe mu 2016, intego yayo ni gufasha abantu bafite ubumuga (Paraplegic and tetraplegic) kubasha kugira ibikorwa bimwe na bimwe bakora hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iyi microchip ishyirwa mu bwonko igakorana nabwo umuntu akabasha gukora imirimo igiye itandukanye vuba kandi neza kurusha abantu badafite ubumuga.
Elon Musk, Umuyobozi Mukuru wa Neuralink yavuze ko “bizafasha umuntu ufite ubumuga gukoresha telefone (smartphone) mu buryo bwihuse kurusha umuntu ukoresha intoki”.
Yanavuze ko icyo yifuza ari uko microchip yabafasha kongera gukoresha ingingo zabo batabashaga gukoresha, anashishikariza abantu gufata iyi microchip nk’insimburangingo.
Neuralink yabanje kugerageza izi microchips ku nkende yitwa Pager n’ingurube yitwa Gertrude zo muri Amerika.
Byagaragaye ko kubera izi microchips bashyize mu bwonko bw’izi nyamaswa, zabashije gukora imirimo itandukanye harimo no gukina imikino izwi nka Video Games.
Iyi sosiyete ya Elon Musk yavuze ko abazakora kuri uyu mushinga, bazagira amahirwe yo guhindura Isi no gukorana na bamwe mu bahanga kandi bafite impano mu ngeri zitandukanye.
Nyuma y’itangazo Neuralink yasohoye ivuga ko bakeneye umuganga wo gutangira kugerageza izo microchips mu bantu, byateye impaka hagati y’abashakashatsi, aho bamwe bavuga ko bigaragaza uburyo Isi iri gutera imbere mu buryo butangaje kandi ko iri koranabuhanga ryakwitabazwa mu bindi bikorwa bitandukanye.
Hari abandi bavuga ko uyu muherwe ari kwizeza abantu ibidashoboka.
Kugeza ubu iyi microchip ntiremezwa na n’Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Amerika, FDA ariko Neuralink iri gukorana nacyo kugira ngo bayemerere kwagura ubushakashatsi bwabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!