Biteganyijwe Skype ihagarara gukora kuri uyu wa 5 Gicurasi 2025 nk’uko yakunze kubitangariza ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Nubwo uru rubuga rugiye gufunga ubu, ntabwo bitunguranye kuko sosiyete ya Microsoft ifite mu biganza Skype, yari yabanje gutangaza ibi ku itariki 28 Gashyantare 2025.
Iki gihe Microsoft yavuze ko impamvu Skype izahagarara gukora ari ukugira ngo ibyerekeye itumanaho byose byimurirwe kuri Microsoft Teams.
Nubwo Skype iri buhagarike gukora, abari basanzwe bayikoresha bazakomeza kubona ubutumwa bwabo n’amakuru binyuze muri Microsoft Teams, bakoresheje konti zisanzwe.
Microsoft yahaye abantu bakoreshaga Skype kugeza muri Mutarama 2026 ngo babe bimuye cyangwa bakuyemo amakuru yabo, mbere y’uko isibwa burundu.
Skype igiye gufunga imiryango, yatangiye gukoreshwa mu 2003, ihindura uburyo abantu bavuganaga kuri internet, cyane cyane binyuze mu majwi n’amashusho.
Yagize izina rikomeye ku Isi, aho mu myaka ya 2010 yari igeze ku bayikoresha barenga miliyoni 300 buri kwezi.
Uru rubuga rwakoreshwaga ku buntu, rwagiye rutakaza umwihariko ubwo hadukaga izindi porogaramu bikora kimwe zirimo nka WhatsApp, Zoom n’izindi.
Sosiyete ya Microsoft yaguze Skype mu 2011 ku kayabo ka miliyari 8.5$.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!