00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Signal ikomeje kwinjirirwa na ba rushimusi mu by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 30 May 2026 saa 02:40
Yasuwe :

Ba rushimusi mu by’ikoranabuhanga bari kugaba ibitero bishya ku bakoresha urubuga rwa Signal, bagamije kwiba ubutumwa bwabo bubitse [backups] biyitirira abakozi bashinzwe gufasha abakiliya ba Signal.

Muri ibi bitero, bohereza ubutumwa babwira abantu ko amakuru yabo ashobora kubura burundu kubera ibibazo by’ikoranabuhanga. Kugira ngo bakumire ko ibyo biba, basaba nyir’ubwite kuboherereza ijambo ry’ibanga ryifashishwa mu kugarura amakuru yabitswe [recovery key].

Ibi bitero bimaze kwibasira abantu b’ingeri zitandukanye hirya no hino ku Isi.

Ku rundi ruhande ubuyobozi bwa Signal bwatangaje ko butazigera bwandikira abakoresha uru rubaga bubasaba amakuru bwite, bityo ko ubutumwa bwose babona mu izina rya ‘Signal Support’ buba bwoherejwe n’abajura bagamije inabi.

Umwaka ushize, Signal yatangije uburyo bwo kubika amakuru y’abakoresha uru rubuga mu buryo bwizewe cyane [Secure Backups] hakoreshejwe ijambo banga ryihariye.

Iyo ukoresha ubu buryo nta wundi muntu n’umwe, na Signal ubwayo, ushobora kureba cyangwa gusoma ayo makuru wabitse adafite rya jambo banga.

Ibi bitero bishya bitandukanye n’ibya mbere byageragezaga kwiba konti y’umuntu gusa, kuko byo byibasiraga amakuru yose ya kera y’umuntu arimo ubutumwa yasangijwe, amafoto n’inyandiko ze z’ibanga.

Signal ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n'abantu badashaka ko amakuru yabo ajya hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages