Si kuri aya mashusho magufi gusa, kuko ibiganiro binyuzwa kuri internet [podcasts] na byo biri kwitabirwa na benshi nyuma yo kuva mu buryo bw’amajwi gusa, bikaba byaratangiye kongerwamo n’amashusho bikarebwa kuri za televiziyo.
Ubu sosiyete zitanga serivisi zo kwerekana ibiganiro kuri internet nka Netflix ziri gushora amafaranga menshi kugira ngo zibone uburenganzira bwihariye bwo kwerekana bimwe mu biganiro bikunzwe cyane.
Izi mpinduka zifite ishingiro. Abantu barebye amasaha arenga miliyoni 700 y’ibi biganiro buri kwezi kuri televiziyo mu 2025. Iri ni izamuka rikomeye cyane ugereranyije n’amasaha miliyoni 400 yarebwe buri kwezi mu mwaka wa 2024.
Ikindi ni uko iyi mibare igaragaza ko abantu bari guhitamo kurebera aya mashusho kuri televiziyo zabo kurusha uko bakoresha telefoni ngendanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!