Samsung yavuze ko inyungu yayo mu mezi ya Mata, Gicurasi na Kamena yageze kuri miliyari ibihumbi 89,4 z’amafaranga ya Koreya y’Epfo (won), angana na miliyari 58,44 z’Amadolari ya Amerika. Iyi mibare yarenze ibyo abasesenguzi bari bateganyije, kuko bari bateganyije miliyari ibihumbi 87,3 z’amafaranga ya won. Mu gihembwe nk’iki cy’umwaka ushize, Samsung yari yungutse miliyari 4700 z’amafaranga y’ama-won gusa.
Isosiyete yavuze kandi ko amafaranga yinjije ashobora kuba yarazamutseho 129% agera kuri miliyari ibihumbi 171 z’amafaranga y’ama-won ugereranyije n’umwaka ushize.
Nubwo Samsung yagaragaje umusaruro ukomeye, agaciro k’imigabane yayo ku isoko karagabanyutse cyane. Abashoramari bagurishije imigabane yabo bituma igabanyuka kugera kuri 10,1%, mu gihe imigabane ya sosiyete ihanganye na yo, SK Hynix, na yo yagabanyutseho 10,6%. Ibi byatumye igipimo rusange cy’isoko ry’imigabane rya Koreya y’Epfo (KOSPI) kigabanyukaho 10,9%.
Samsung iteganya gutangaza raporo yuzuye y’imari yayo ku wa 30 Nyakanga, izagaragaza neza uko amashami atandukanye y’ikigo yitwaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!