WhatsApp yashinje ikigo cyo mu Butaliyani gikora porogaramu zo gutata amakuru cya SIO, ivuga ko ari cyo cyiganye urubuga rwa WhatsApp.
Mu rwego rwo kurinda abo bantu 200, WhatsApp yabahagarikiye konti zabo [logged them out], ibaburira ku byago bishobora kwibasira amakuru yabo bwite, inabasaba kuyisiba kugira ngo bashyiremo porogaramu yemewe ya Meta.
WhatsApp iteganya kwiyambaza amategeko kugira ngo ihagarike SIO gukomeza ibi bikorwa.
Gukoresha porogaramu nk’izi mu kuneka abantu ni amayeri azwi akoreshwa n’inzego z’umutekano mu Butaliyani. Umwaka ushize iki kigo cya SIO cyafashwe gikora porogaramu z’inyiganano nk’izi zagenewe telefone zikoresha sisitemu ya Android.
Umwaka ushize WhatsApp na bwo yaburiye abantu 90 bari bibasiwe n’ikindi kigo gikora porogaramu zo kuneka abantu cyitwa Paragon Solutions.
Abo bantu 90 bari bibasiwe barimo abanyamakuru n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, ibintu byateje imvururu n’ikibazo gikomeye mu Butaliyani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!