Yabigarutseho ubwo yari mu Kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu, yerekana ko uko iterambere ry’Umujyi wa Kigali uko ryihuta ari na ko risaba ko na Network yihuta ikagendana naryo.
Ati “Iyo habayeho gusigara inyuma ni bwo hahita hazaho n’ibyo bibazo.”
Yavuze ko mu gukemura ibibazo by’ihuzanzira bikunze kugaragara mu duce dutandukanye tw’igihugu, usanga hari ahantu hashobora kuba nta kibazo hari hafite ariko nyuma y’igihe runaka bigatangira kuhaboneka bitewe n’uburyo hagenda haturwa."
Yakomeje ati “Ni ukuvuga ngo uyu munsi ushobora gusanga hano hari Network, nyuma y’amezi umunani ukayibura. Muzabibona hari nk’iminara imwe dushyira hejuru y’inzu hano mu mujyi nyuma tukawuvanaho. Kubera ko utagifite icyo ukora. Impamvu iba ari uko, ni ukubera izindi nyubako zaje, ya miyoboro igahura n’imbogamizi, ubwo biba ngombwa ko twimura bagashaka ikindi gisubizo.”
Gahungu yakomeje ashimangira ko uko iterambere ry’umujyi rigenda ryaguka ari nako rigomba kugendana n’ibikorwaremezo bigamije gukemura ibibazo by’ihuzanzira.
Ati “Uko rero umujyi uri gutera imbere, ni na ko tugenda dushakisha ibisubizo bijyanye n’umujyi. By’umwihariko umujyi wa Kigali uraguka mu mpande zose, waba ugana mu majyepfo, byaba mu bice bya Gatsata, waba ugana za Kicukiro, Gahanga, wagenda mu ruhande rwa Kabuga, Masaka, ufata muri Rwamagana za Nyakariro, Umujyi umaze kwaguka, Gasogi umujyi umaze kwaguka.”
Yongeyeho ati “Bikaba ngombwa ko ahantu hari hafite umunara ukoreshwa tuvuge n’abantu 100 hamaze guturwa n’abantu 2000. Uwo muvuduko rero ni cyo turi gukora kugira ngo n’ibigo byacu bye gusigara inyuma bigendere ku muvuduko. Kuko dukeneye iterambere, ariko n’abantu bariyongera, ni ngombwa ngo iterambere ryacu rya Network ryihute rye gusigara inyuma rigendane cyangwa bibaye ngombwa sinavuga ngo rirute cyane iry’iterambere kuko hazamo ikindi kiguzi ariko nibura aho abaturage bageze bajyane n’iryo terambere.”
Yakomeje agaragaza ko ikibazo kiri muri Kigali gituma bimwe mu bice bitandukanye bikunze guhura n’ikibazo cy’ihuzanzira ‘network’ ridakora neza cyangwa ricikagurika rigakoma mu nkokora ubwumvane.
Yemeje ko hari gushyirwa imbaraga mu kongera ibikorwaremezo mu bice bitandukanye birimo Gasogi, Mageragere na Masaka nka hamwe mu hari gutera imbere umunsi ku wundi.
Ati “Muri make rero ibibazo biri muri Kigali ni imihindagurikire y’imijyi, iraza kujyanana n’imihindagurikire ya Network. Imbaraga rero turi gushyiramo ni uko n’ubu ngubu abakozi bari kubikoraho hari nk’uduce twabonye ko hakenewe imbaraga. Hari agace ka Mageragere, hari Gasogi hari iminara tuherutse kongeramo na Masaka. Turagenda tuyongeramo vuba na vuba kugira ngo icyo cyuho kijyanye no kwaguka ku mujyi tubashe kukiziba.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!