Aya mahugurwa azatangizwa mu ntangiriro za 2023 agamije kongerera ubumenyi abanyeshuri biga ibijyanye no gusesengura amakuru (data science) ndetse n’abakora muri uru rwego, mu gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye iterambere yaba mu nzego za leta n’iz’abikorera.
Ni ibikorwa ibi bigo biri gufatanyamo na Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo ryiga ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere hamwe na Kaminuza ya Carnegie Mellon ishami rya Afurika.
Ikoreshwa ry’amakuru atangwa n’ibyogajuru muri iyi myaka riri gukenerwa mu bintu bitandukanye nko mu kwigwa ku ihindagurika ry’ibihe, mu buhinzi n’ahandi, ariko ababyitabira bakaba bake kubera ubumenyi budahagije bwo kugera kuri aya makuru.
Binyuze mu mushinga ‘Fair Forward’, ugamije gukangurira abantu kwimakaza ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bw’ubukorano ndetse n’Ikigo cy’u Budage gishizwe iby’isanzure, batekereje ko ML4E0 yafasha kuziba icyuho.
Umuyobozi Mukuru wa RSA, Francis Ngabo yavuze ko “aya mahugurwa ni ingenzi kuko azafasha mu kugera ku iterambere ryibanda ku ikoreshwa ry’amakuru aturuka ku byogajuru mu kugenzura Isi.”
Umuyobozi muri GIZ ushinzwe ibijyanye n’Ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, Norman Schräpel, yavuze ko aya ari amahirwe akomeye babonye yo gufatanya n’u Rwanda mu kwimakaza iterambere rishingiye ku bumenyi bw’ikoranabuhanga.
Ati “Amakuru ava ku byogajuru yiyongera umunsi ku munsi. Twishimiye gufatanya n’u Rwanda mu kuzamura ubushobozi bwo kuyasesengura, bikazafasha kugera ku iterambere rirambye.”
Amahugurwa azatangwa mu gihe cy’amezi atanu aho biteganyijwe ko azatangira muri Gashyantare agasozwa muri Nyakanga 2023.
Azakorwa mu buryo bubiri burimo imbonankubone abantu bari hamwe ndetse no ku ikoranabuhanga, aho abantu bashobora kuyakurikirana bari mu bice bitandukanye.
Abazayitabira bazahabwa n’amahirwe yo gukora ku mishanga yabo ijyanye n’uburyo bwa ML4EO, aho izaba itanga icyizere kurusha indi izaterwa inkunga mu buryo bw’amafaranga.
Abazahabwa amahugurwa basabwa gutanga ubusabe bwabo ariko hazatoranywa abafite ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye n’ubumenyi bwibanda ku makuru (data science).

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!