Iyi rocket yari itwaye ibyogajuri bibiri bya Nasa byiswe ‘Escapade’ bigiye ku mubumbe wa Mars kwiga ahanini ibijyanye n’ikirere n’imyuka yo kuri Mars, n’impamvu zatumye Mars irekera kuba umubumbe ufite ikirere cyiza n’ubutaka bwiza igahinduka umubumbe ukonje cyane ndetse ufite ubutaka bwumye cyane.
Rob Lillis uyoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko icyo bashaka ari kumenya uyu mubumbe birushijeho.
Ati “Turashaka kumenya imikoranire y’imyuka yo mu kirere n’iya Mars birengeje uko tubizi ubu. Escapade igiye kutwereka ibintu mu buryo bubiri butandukanye kuko dufite ibyogajuru bibiri.”
Ibi bizafasha mu mushinga mugari wa NASA wo kohereza abantu kuri uyu mubumbe, bifashe aba astronautes kumenya ibihe byiza byo kujya gukora ubushakashatsi kuri uyu mubumbe.
Ibi byogajuru bizamara umwaka bizenguruka mu isanzure birindiriye ko Isi na Mars bitegana mu nzira zabyo, maze bikoreshe rukuruzi yo ku Isi mu kujya kuri Mars aho biteganyijwe ko bizagerayo mu 2027.
Intego ya Blue Origin ni ukugira rocket zishobora kongera gukoreshwa aho nk’iyi yabashije kongera kugaruka ku Isi neza itangiritse.
Ibi bizatuma ingendo zo kujya mu isanzure zihenduka ari nayo ntego nyamukuru y’iki kigo.
New Glenn ni zimwe muri rocket nini zabayeho kuko zishobora kwikorera ibyogajuru bibiri icya rimwe, ibyatumye uru ruba rumwe mu ngendo zakoresheje amafaranga make aho rwatwaye agera kuru miliyoni 80$ kugira ngo ibi byogajuru byoherezwe mu isanzure.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!