00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pascal Murasira wayoboye Norrsken yashyize hanze indirimbo yakoze yifashishije ikoranabuhanga rya AI

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 November 2025 saa 08:01
Yasuwe :

Pascal Murasira wabaye Umuyobozi wa Norrsken Kigali House, ikigo gifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga itandukanye, yashyize hanze indirimbo yakoze yifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI), asaba abahanzi kuriyoboka kuko rizaborohereza akazi.

Iyi ndirimbo Murasira yise ‘Iyi City’ avuga ko yayikoresheje AI ku kigero cya 100%, uhereye ku kuyandika, gukora beat no kuvanga amajwi n’ibikoresho by’umuziki.

Mu kiganiro na IGIHE, Murasira yavuze ko gukora iyi ndirimbo bitavuze ko yinjiye mu muziki, ahubwo ko yabitekereje mu kwereka urubyiruko cyane cyane abahanzi ko hari henshi AI, yabafasha mu kazi kabo.

Ati “Ntabwo navuga ko ninjiye mu muziki, impamvu nakoze iriya ndirimbo nifashishije AI ni mu rwego rwo kwereka abantu cyane cyane ab’urubyiruko ubushobozi bwa AI no kubereka ko hari ibintu byinshi ishobora gukora cyane cyane iyo ubashije kuyikoresha neza. Ni mu rwego rwo gushishikariza abantu cyane cyane ab’urubyiruko kumenya ubushobozi bwa AI, ndetse n’impinduka ishobora kuzana mu bukungu, ntabwo nabyita ko ninjiye mu muziki, ni ukwerekana ubushobozi ifite.”

Yakomeje avuga ko iyo witegereje usanga ikoranabuhanga rya AI aribwo buryo bushobora kuzajya bwifashishwa cyane mu gukora umuziki.

Ati “Urabona kera abantu bacurangaga ibyuma byose igihe bari gukora umuziki, nyuma haza porogaramu za mudasobwa zikoreshwa mu gutunganya indirimbo, ubu AI ni uburyo bundi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gukora indirimbo, ushobora kwandika indirimbo wifashishije AI, ushobora gukora beat wifashishije AI, ushobora no kuvanga ibyuma wifashishije AI.”

Yavuze ko icyiza cya AI yoroshya akazi kuko iyi ndirimbo yakozwe umunsi umwe, mu gihe bikozwe mu buryo busanzwe bishobora gufata ibyumweru, kandi indirimbo zombi zikaza ntaho zitandukaniye.

Ati “Nta tandukaniro rikomeye riba rihariye kuko ikiba kigamijwe ari ugushimisha abantu, byaba byiza iyo ndirimbo ikaba ifite n’ubutumwa.”

Murasira yavuze ko abantu bakwiriye kwitabira gukoresha iri koranabuhanga.

Ati “Si abahanzi gusa. Ahubwo ni abantu bose muri rusange bakwitabira kwihugura muri AI kuko izagira ingaruka ku nzego nyinshi atari ku muziki gusa. Ku basanzwe ari abahanzi uretse mu gukora indirimbo hari n’ibindi byinshi bijyanye n’umwuga wabo bashobora gukora neza kurushaho babaye bifashishije AI.”

Nubwo mu Rwanda ari ibintu bitaratera imbere cyane, mu bihugu by’amahanga cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika abahanzi bakomeye batangiye gukora umuziki bifashishije AI.

Mu ndirimbo zakozwe muri ubu buryo zamenyekanye cyane harimo ‘Walk My Walk’ iherutse guca agahigo ko kuza imbere kuri Billboard, na Heart on My Sleeve yakozwe hagendewe ku ijwi rya Drake na The Weeknd.

Pascal Murasira wayoboye Norrsken yashyize hanze indirimbo yakoze yifashishije ikoranabuhanga rya AI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages