Ntabwo bizwi neza impamvu TikTok yahisemo Oracle nk’umuguzi w’ibikorwa byayo nubwo abantu basobanukiwe neza iby’iri gura bavuga ko iyi kompanyi yo muri Amerika ishobora kugura imigabane yindi muri uru rubuga nkoranyambaga rw’Abashinwa.
Microsoft yafatwaga nka sosiyete ifite amafaranga menshi ku buryo ishobora kugura ibikorwa bya TikTok. Itangazo ryashyizwe ahagarara n’iyi sosiyete rigira riti “ByteDance yatumenyesheje ko itazagurisha ibikorwa bya TikTok muri Leta Zunze Ubumwe kuri Microsoft.”
Umuyobozi wa Oracle, Larry Ellison, asanzwe ari umwe mu bantu bakomeye bashyigikira gahunda za Trump ndetse muri Gashyantare uyu mwaka yateguye ibikorwa bigamije gukusanya inkunga y’amafaranga azifashisha mu kwiyamamaza.
Muri Kanama, Perezida Trump, yatangaje ko ikigo cy’ikoranabuhanga cya Oracle ari sosiyete nziza ikwiriye kugura ibikorwa bya TikTok.
Amagambo ye yaje nyuma y’iminsi bivugwa ko iyi sosiyete iri kwiga ku giciro yaguraho imwe mu mitungo ya ByteDance ari nayo igenzura TitTok.
Amerika ishinja imbuga nkoranyambaga zakozwe n’Abashinwa ko zifashishwa mu bikorwa by’ubutasi na Guverinoma yabwo. Hashize igihe inzego z’umutekano muri Amerika ziri mu iperereza kuri TikTok aho ishinjwa ko itanga amakuru y’abantu bayikoresha kuri Guverinoma y’u Bushinwa mu gihe iyiyasabye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!