Binyuze mu mikoranire n’ikigo cya Plaid, OpenAI ubu ifite ubushobozi bwo gufasha abayikoresha guhuza konti zabo n’ibigo by’imari birenga ibihumbi 12 kugira ngo bakurikirane mu buryo bworoshye ibyo basohora n’ibyo binjiza n’ishoramari ryabo.
Izi mpinduka zije nyuma y’ukwezi kumwe OpenAI iguze ikigo gishya mu by’imari cyitwa Hiro.
Imibare igaragaza ko kugeza ubu abantu barenga miliyoni 200 bakoresha ChatGPT babaza ibibazo bijyanye n’imari buri kwezi.
OpenAI iri gukoresha icyiciro cyayo gishya cyitwa GPT-5.5 kugira ngo gitange inama nziza kurushaho.
Urugero, ushobora gusaba iyi porogaramu kugufasha gukora igenamigambi ryo kugura inzu mu myaka itanu iri imbere, maze igakoresha amakuru yawe mu by’imari yahujwe, kugira ngo iguhe igisubizo cyihariye kijyanye n’uko uhagaze.
Abakoresha ChatGPT bazakomeza kugira uburenganzira busesuye ku mabanga yabo. Ushobora guhagarika konti zawe wahujwe mu buryo bworoshye. OpenAI yizeza ko amakuru yahujwe ahita asibwa bitarenze iminsi 30 nyuma y’igikorwa cyo kubihagarika.
Izi mpinduka ziri kugaragaza ko ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, biri kubaka porogaramu zifite ubushobozi burenze ubwo kuganiriza abantu no gusubiza ibibazo bisanzwe, aho kuri ubu hari nyinshi zitanga ubufasha mu bijyanye n’inzego z’ubuzima, imari, n’izindi zinyuranye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!