Ku wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026 nibwo OpenAI yatangaje ko yatangije ChatGPT Work. Ni ikoranabuhanga rizajya rihuza chatbot ya ChatGPT n’ikoranabuhanga risanzwe ryifashishwa mu gukora porogaramu rya mudasobwa rizwi nka Codex.
ChatGPT Work igamije gufasha abakora mu nzego zitandukanye gukora inyandiko, inyandiko zifashishwa mu biganiro (presentations) ndetse n’imbuga za internet, hakoreshejwe AI.
ChatGPT Work ikoresha verisiyo ya GPT-5.6, na yo yatangijwe kuri uwo munsi.
ChatGPT Work yitezweho guhangana na Claude Cowork, ikoranabuhanga rya Anthropic ryatangijwe muri Mutarama 2026.
Claude Cowork ifite ubushobozi bwo gutegura no gushyira mu bikorwa imirimo igizwe n’ibyiciro bitandukanye kandi igoranye, bitabaye ngombwa ko umuntu akurikirana buri ntambwe.
Uko guhangana hagati ya OpenAI na Anthropic kugaragaza umuvuduko w’amasosiyete akomeye y’ikoranabuhanga mu gukora ibikoresho bya AI bigenewe abanyamwuga.
OpenAI yavuze ko ChatGPT Work yagenewe cyane cyane abantu badafite ubumenyi bwo gukora porogaramu ariko bifuza gukoresha AI bakora coding.
ChatGPT Work yatangiye kuboneka ku wa Kane. Ikoreshwa binyuze muri application cyangwa kuri Website. Yatangiriye ku bafite konti za Pro, Enterprise na Edu, nyuma ikazagera ku bafite konti za Plus na Business mu minsi ikurikiraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!