Wall Street Journal yanditse ko Altman yamaze gutangira kureba uko yakorana n’ikigo gisanzwe gikora ibyogajuru cyangwa akakigura, kugira ngo yohereze mu isanzure imashini nini zibika amakuru, ariko bikorewe hafi y’Isi.
Bivugwa ko Altman yavuganye n’ikigo gikora iyi mirimo cya Stoke Space giherereye i Kent muri Leta ya Washington. Intego ni uko Altman yashoramo miliyari nyinshi z’amadolari, bikaba byatuma OpenAI igiramo imigabane myinshi.
Icyakora, abantu ba hafi y’iki kigo bavuga ko ibi biganiro byaje kugenda biguru ntege.
Umubano wa Altman na Musk wagiye utuma ibyari ubucuti bihinduka ihangana rikomeye cyane hagati y’aba bayobozi bakomeye mu by’ikoranabuhanga.
Mu ntangiriro bari abafatanyabikorwa, bafatanya gushinga OpenAI mu 2015. Nyuma y’uko habayeho kutumvikana ku buryo ikigo cyakagombye kuyoborwa no kubona inkunga, Musk yavuye muri OpenAI mu 2018.
OpenAI yatangije ChatGPT mu 2022, bituma iki kigo ndetse na Sam Altman ubwe batangira kumenyekana cyane kubera ko iri koranabuhanga rya AI, ryafashije benshi mu buryo butunguranye.
Elon Musk yashinje OpenAI na Microsoft kugerageza kwiharira isoko rya AI.
Nubwo bombi bagiye banengana mu ruhame, iri hangana ryatume Musk akura mu bijyanye na AI, ashinga ikigo xAI ndetse anashyira hanze Grok ikora nka ChatGPT.
Nubwo Altman akiri kure cyane ugereranyije n’ikigo cya Musk gikomeye mu by’isanzure, SpaceX, igitekerezo cye cyo guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku isanzure ni icya kera.
Impuguke zivuga ko ugukenera ububiko bw’amakuru ku isi bizazamuka hagati ya 19% na 22% bitarenze mu 2030.
Altman mu minsi ishize yatangaje ko atekereza kubaka iki kigo gikora ibyogajuru, kuko “mu minsi iri imbere abantu benshi bazakoresha ingufu nyinshi zitabasha gukorerwa ku Isi” igisubizo kikaba kujya kuzishakira hanze yaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!