Abantu benshi babanje gukeka ko uyu wari umugambi wo gukusanya amakuru bwite y’abakoresha porogaramu ya ChatGPT, ariko iperereza rishya ryagaragaje indi mpamvu.
Sora yasabaga amafaranga menshi cyane kugira ngo ikore kandi nta bantu benshi bayikoreshaga. Nyuma yo kuyishyira hanze mu buryo bwamamajwe cyane, umubare w’abayikoresha ku Isi hose wageze kuri miliyoni imwe.
Uyu mubare wahise utangira kugabanyuka, ugera ku bantu ibihumbi 500 gusa.
Nubwo umubare w’abayikoreshaga wagendaga ugabanyuka, iyi porogaramu yakomezaga gutwara OpenAI agera kuri miliyoni 1$ buri munsi kugira ngo ikomeze gukora kuko kurema amashusho hakoreshejwe ubwenge buhangano bisaba ingufu nyinshi cyane za mudasobwa.
Ubwo ibyo byabaga, ni na ko OpenAI yari irimo gutsindwa n’abo bahanganye nka Anthropic n’icyiciro cyayo cya Claude Code, aho bo bakururaga abakiliya benshi biganjemo ibigo by’ubucuruzi batanga inyungu nyinshi.
Kugira ngo akemure iki kibazo, Umuyobozi Mukuru wa OpenAI, Sam Altman, yafashe icyemezo gitunguranye cyo guhagarika Sora kugira ngo azigame ubushobozi n’ingufu za mudasobwa bikoreshwe ahandi habyara inyungu ifatika.
Iki cyemezo cyafashwe mu buryo butunguranye cyane.
Urugero, ikigo kinini gikora ibijyanye n’imyidagaduro cya Disney cyari cyemeye gutanga miliyari 1$ binyuze mu masezerano na OpenAI, aho Sora yari kuzajya yifashisha amashusho y’ibyamamare muri Disney mu gukora amashusho runaka.
Itangazo ry’ihagarikwa rya Sora, Disney yarimenyeshejwe habura isaha imwe gusa ngo bitangarizwa rubanda, bikaba byaratumye aya masezerano ahita aseswa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!