00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netflix yahigiye kwiyambaza ikoranabuhanga rya ‘AI’ mu gukora filime

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 22 October 2025 saa 11:09
Yasuwe :

Netflix, yagaragarije abashoramari ko yiteguye gukomeza gukoresha neza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu guhanga ibishya mu gihe kiri imbere.

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo Netflix yashyize hanze ku musasuro wayo mu gihembwe cya gatatu muri uyu mwaka.

Yatangaje ko intego yayo nyamukuru itari ugushingira ibikorwa byayo kuri iri koranabuhanga, ahubwo ari ukurikoresha aho binekewe kandi biri ngombwa kuko yizera ko rifite ubushobozi bwo gufasha abahanzi kwagura ubuhanga bwabo, imirimo yabo igakorwa neza kurushaho.

Umuyobozi Mukuru wa Netflix, Ted Sarandos, yavuze ko “Gukora ikintu gihambaye bisaba umuhanzi uhambaye. AI ishobora guha abahanzi ibikoresho byiza byo gukomeza kwagura ubuhanzi bwabo mu bya televiziyo cyangwa filime, ariko ntishobora kukugira umuhanga usanzwe utari we.”

Ikoranabuhanga rya AI ryatangiye gukoreshwa mu bihangano bya Netflix, aho ryakoreshejwe muri filime za The Eternaut na Happy Gilmore 2 mu guhanga ibitariho no guhindura imigaragarire y’abakinnyi.

Netflix ibona ko AI ari igikoresho cyo gufasha mu kunoza neza akazi, ariko itari iyo gusimbura ubuhanga n’ubushobozi bya muntu.

Amafaranga yinjijwe n’iyi sosiyete mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka yiyongereyeho 17% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize, agera kuri miliyari 11,5 z’Amadolari ya Amerika, nubwo ari imibare iri munsi y’iyari yitezwe.

Netflix yahigiye kwiyambaza ikoranabuhanga rya ‘AI’ mu gukora filime

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages