Time Magazine yahisemo aba bayobozi nk’abacurabwenge ba AI kubera ko buri wese muri bo yagize uruhare rukomeye mu kubaka, kwagura no kugena icyerekezo cy’iri koranabuhanga mu buryo bugira ingaruka ku buzima bwa buri munsi.
Nka Sam Altman ari mu bashinze OpenAI mu 2015. Mu 2022 atangiza ChatGPT ikomeje kwishingikirizwa na za miliyoni z’abantu ku Isi mu koroshya akazi.
Mu gihe gito cyane, ChatGPT yakomeje kwiyongera ku buryo bugaragara, aho bigereranywa ko mu 2025 ishobora kugera ku bayikoresha bagera hafi kuri miliyoni 800 buri cyumweru, ivuye ku bagera hafi kuri miliyoni 400 mu ntangiriro z’uwo mwaka.
ChatGPT ifasha abantu mu kazi, mu mashuri, mu bushakashatsi, mu kwandika, mu bijyanye na coding no mu guhanga udushya, bigatuma AI igezweho ikoreshwa n’abantu basanzwe, atari inzobere gusa. Kugeza ubu OpenAI ibarirwa agaciro k’arenga miliyari 500$.
Ni mu gihe Mark Zuckerberg yashinze Meta ibarizwamo Facebook, WhatsApp, Instagram n’izindi mbuga. Inafite ikigo kizwi nka Meta AI cyifashisha ikoranabuhanga rya AI.
Nka Facebook yatangiye mu 2004, nyuma yaho igenda yaguka yinjiramo Instagram na WhatsApp. Muri iki gihe, abantu barenga miliyari eshatu bakoresha nibura rumwe mu mbuga za Meta buri munsi, bigatuma iba imwe mu miyoboro y’ikoranabuhanga minini cyane ku Isi.
Nyuma yaho, Meta yashyizeho Meta AI, ishyira AI muri porogaramu zayo zose. Mu 2025 Meta AI yabaye ikigo cyihariye gifasha muri iri koranabuhanga rigezweho.
Ubu abarenga miliyari ku kwezi bifashisha iri koranabuhanga mu bibazo bitandukanye. Ubu Meta yiyemeje gushora hafi miliyari 600$ mu myaka iri imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya AI.
Umunyemari Elon Musk uri mu bakire ba mbere ku Isi, yinjiye mu bya AI byeruye mu 2023 ubwo yashingaga xAI ashaka guhangana n’ibindi bigo bikora bimwe.
Mu mpera za 2023 iki kigo cy’ubwenge buhangano cya xAI cyashinze Grok uburyo bufasha abantu bakeneye ibisubizo bitandukanye ndetse ayihuza n’urubuga rwa X yari amaze kugura miliyari 44$ mu mwaka wari wabanje.
Mu 2025, Grok igereranywa ko ifite abayikoresha bagera hafi kuri miliyoni 64 buri kwezi. Uburyo ihuzwa n’amakuru yo ku mbuga nkoranyambaga mu gihe nya cyo buyiha uburyo butandukanye bwo gutanga amakuru, ugereranyije n’ubundi buryo.
Lisa Su uyobora AMD yashimiwe uruhare rw’iki kigo mu gukora ‘chip’ zishingiye kuri AI. ‘Chips’ ni udukoresho tw’ikoranabuhanga duto dukora nk’ubwonko bwa mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Zifasha ibi bikoresho gusesengura no gutunganya amakuru no gufata ibyemezo.
AMD ikora ‘chips’ za AI zifashishwa mu bigo bitanga serivisi z’ububiko bw’amakuru biteganyijwe ko ubucuruzi bwayo buzakomeza gukura ku kigero cya 80%. Inzobere mu ikoranabuhanga zigaragaza ko isoko ry’utu dukoresho rizagera kuri miliyoni 1$ mu 2030.
Ubu AMD iri mu bufatanye n’ibigo bikomeye nka Microsoft, OpenAI, Meta n’ibindi ngo ibikorere ububiko bw’amakuru bukoresha ingufu nke bitume byagurira ibikorwa mu bice bitandukanye, amakuru anoze agatangwa mu buryo bwihuse.
Umwanditsi mukuru wa Time Magazine, Sam Jacobs, ati “Gutoranya umuntu w’umwaka ni uburyo bukomeye bwo gutuma abagize Isi yose baha agaciro abantu bagira uruhare mu guhindura imibereho yacu. Uyu mwaka, nta bandi bagize ingaruka zikomeye kurusha abantu batekereje, bategura kandi bakubaka AI.”
Bamwe mu bayobozi bayoboye mu bya AI, Time Magazine yatoranyijwe bigeze no gutoranywa nk’abahize abandi mu bihe byashize.
Nka Elon Musk yatoranyijwe mu myaka ine ishize kubera ko yagerageje gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomeye byugarije isi.
Mark Zuckerberg, washinze Facebook, yatoranyijwe mu 2010 kuko yafashije mu guhuza abantu bo mu bice bitandukanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!