Musk yatangaje ibi ku wa 22 Mata 2025. Ni nyuma y’uko inyungu ya Tesla igabanyutse ku kigero cya 71% mu gihembwe gishize.
Bivugwa ko isura ya Tesla yangiritse cyane bigizwemo uruhare n’imirimo Musk yari afite muri DOGE, cyane ko uru rwego rwagize uruhare mu gufata imyanzuro myinshi, igira ingaruka ku baturage ba Amerika, bituma bijundika Musk, bigira n’ingaruka no ku kigo cye.
Uyu munyemari yavuze ko guhera muri Gicurasi 2025 azatangira guha umwanya munini Tesla ikora imodoka z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Mu gihembwe cya mbere cya 2025 Tesla yungutse miliyoni 409$, ugereranyije na miliyari 1,4$ yari yungutse mu gihembwe nk’iki cy’umwaka ushize. Inyungu yayo yagabanyutseho 71%.
Kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe 2025 Tesla yinjije miliyari 19,3$, bingana n’igabanyuka rya 9%.
Uyu musaruro nkene watewe n’uko Tesla yagowe no kugurisha imodoka ku bakiliya bayo bitandukanyije n’imyanzuro yari imaze iminsi ifatwa na DOGE, Musk ahagarariye.
Bijyana kandi n’uko Musk yari amaze igihe agaragaza ko ashyigikiye abanyepolitiki bo mu Burayi bakomeye ku byemezo bishingira ku mahame ya kera, bituma abakiliya ba Tesla muri icyo gice na bo bazibukira ibicuruzwa by’icyo kigo.
Icyakora yavuze ko bigiye guhinduka, agiye kwita kuri Tesla bidasanzwe bakimakaza udushya twinshi.
Ati “Hagiye kubaho imodoka nyinshi za Tesla zitwara muri iki gihembwe cya kabiri. Abantu bazajya baryama mu modoka zabo basinzire bakanguke zibagejeje mu ngo zabo.”
Kugabanuka k’umusaruro wa Tesla kandi bijyanye n’uko ihanganye n’ibindi bigo bikora imodoka z’amashanyarazi nka BYD yo mu Bushinwa, iri kwimakaza udushya dutandukanye muri iyo mirimo kurusha Tesla.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!