00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google Docs yahawe uburyo bwo guhindura inyandiko amajwi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 April 2025 saa 12:34
Yasuwe :

Ikigo Google cyahaye porogaramu ya ‘Google Docs’ uburyo buhindura inyandiko amajwi, bikozwe na porogaramu y’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ya Gemini.

Niba uri kwandika ibintu runaka ariko ugashaka kubyumva ukoresheje ijwi, aho gufata umwanya ujya kubisoma, hari aho uzajya ukanda kuri ‘Google Doc’ uri kwandikiraho, ibyo wanditse bihindukemo ijwi.

Google kandi yashyizeho ubundi buryo bw’ikoranabuhanga buzajya bufasha uwandika kunoza neza inyandiko ye, aho umuntu azajya akanda ahanditse ‘help me refine’ ikamuha amahitamo y’uburyo yabikora bikamera neza kurushaho.

Ubu buryo bushya abantu bazatangira kubukoresha mu byumweru biri imbere.

Mu Ukuboza 2024 ni bwo Google yamuritse Gemini ivuguruye ‘Gemini 2.0 Flash’ ifite ubushobozi bwo gukora amashusho n’amajwi, ibyaje byiyongera ku buryo busanzwe bwo gukora inyandiko bwagaragaraga muri Gemini 1.5 Flash.

Gemini igiye kujya ifasha abantu guhindura inyandiko amajwi bikorewe kuri Google Docs

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .