Microsoft yasobanuye ko uwo mubare utagera kuri 1% bya mudasobwa zose zikoresha Microsoft Windows, ariko ko ari munini bitewe n’ibibazo wateje abakiliya.
Sosiyete y’Abanyamerika ifite izina rikomeye mu guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga, Crowdstrike, ni yo ntandaro y’ikibazo cyabaye.
Yasobanuye ko habaye amakosa ubwo hakorwaga amavugurura (update) kuri porogaramu yayo yitwa ’Falcon Sensor’, irinda umutekano wa mudasobwa zikoresha Microsoft Windows, kugira ngo zitagerwaho n’ibitero by’ikoranabuhanga.
Mudasobwa zahuye n’icyo kibazo zameraga nk’izifungutse bundi bushya (restart) nyamara iyo ’restart’ ntirangire, ikamara amasaha menshi muri ’screen’ haka ubururu.
Bijyanye n’uko serivisi za Crowdstrike zikenerwa n’ibigo bikomeye, ibyagizweho ingaruka cyane ni ibitanga serivisi z’imari, itangazamakuru, iz’ubuvuzi n’iz’ingendo zo mu kirere.
Uwo munsi ingendo z’indege zirenga 3,300 zarahagaritswe ku Isi yose kubera icyo kibazo.
Ibitaro byo hirya no hino ku Isi byabuze uko bibaga abarwayi, naho ibitangazamakuru bimwe bimara amasaha menshi bitagaragara, bitanumvikana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!