00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Min. Nsengimana yeretse amahanga intambwe u Rwanda rwateye mu ikoranabuhanga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 23 October 2014 saa 11:02
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana ku wa Kabiri yeretse abasaga 3000 bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho ku Isi (ITU)intambwe u Rwanda rwateye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu nzego zose mu kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu muri rusange.
Iyo nama iri kubera mu Mujyi wa Busan muri Koreya y’Epfo irimo abasaga 3000 bahagarariye ibihugu 175 byo hirya no hino ku isi bigize umuryango wa ITU, harimo (…)

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana ku wa Kabiri yeretse abasaga 3000 bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho ku Isi (ITU)intambwe u Rwanda rwateye mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu nzego zose mu kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu muri rusange.

Iyo nama iri kubera mu Mujyi wa Busan muri Koreya y’Epfo irimo abasaga 3000 bahagarariye ibihugu 175 byo hirya no hino ku isi bigize umuryango wa ITU, harimo Abaminisitiri barenga 104, Abadepite 35 n’Abambasaderi 67.

Minisitiri Nsengimana yahamije ko ikoranabuhanga rifite umumaro ukomeye mu buzima bw’Abanyarwanda bwa buri munsi.

Ati” Rifasha kwigisha hategurwa ejo hazaza, abiga mu mashuri abanza bahabwa mudasobwa ngo barusheho kunguka ubumenyi; ryadufashije byinshi kuko ubu turi mu bihugu biri hafi kugera ku gahunda y’intego z’ikinyagihumbi (MDGs)”.

Yongeyeho ati “Ikoranabuhanga muri iki gihe ni imwe mu ntwaro yifashishwa mu guhashya burundu ubukene. Ikoranabuhanga ni ingenzi mu kurushaho kwihutisha ubukungu burambye by’igihugu.

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu gushyigikira no gutera inkunga ikigega cya Transform Africa mu guha amahirwe yo kuvoma ubumenyi bugezweho mu ikoranabuhanga urubyiruko.

Yagize ati “Tuzakomeza kandi gushyigikira ibikorwa bifatika bya ITU birimo by’umwihariko guteza imbere ababana n’ubumuga nk’ukobyatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa ITU. Kandi nk’igihugu gifite ubunararibonye muri ITU kuva mu mwaka wa 2010 kugeza muri 2014, tuzakomeza gushyigikira umuryango muri manda ikurikira ya 2015-2018.”

Muri 2007, u Rwanda rufatanyije na ITU hateguwe inama Nyafurika (Connect Africa Summit) yatanze umusaruro w’amadorari arenga miliyali 70 zakoreshejwe mu bikorwa remezo muri Afurika yose mu gihe cy’imyaka 5 nyuma y’iyo nama.

Muri 2013, u Rwanda na ITU byihaye icyerekezo n’intego bishya hamaze hakusanywa miliyali zisaga 300 zizakoreshwa mu ikoranabuhanga muri Afurika mu myaka 5 iri imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages