00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe urubuga ‘Ingazi’ ruzafasha mu guhugura urubyiruko

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 22 October 2025 saa 01:20
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) n’abandi bafatanyabikorwa, byamuritse ku mugaragaro urubuga rwa internet rwiswe ‘Ingazi’, byemeranya guhuza imbaraga no kwihutisha iterambere mu guha urubyiruko ubumenyi n’amahirwe y’akazi.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025, aho abawitabiriye basobanuriwe byimbitse imikorere y’uru rubuga mu guha urubyiruko amahirwe yo kubona ubumenyi no kubahuza n’abatanga akazi ku buntu.

Ingazi ni urubuga rwahurijwemo amakuru yose urubyiruko rwakenera. Rutangirwaho amasomo atandukanye, haba mu ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ubumenyi rusange. Ruzajya rukora nk’umuhuza hagati y’umukozi n’umukoresha binyuze mu bafatanyabikorwa barwo.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkurikiyinka, yashimangiye ko Guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga kugira ngo urubyiruko rubone imirimo yo gukora.

Yagize ati "Ku rubuga Ingazi, twashyizemo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu guhuza abakozi n’abakoresha, aho sisitemu izajya ikubwira ahari akazi n’amasoko yabanje kureba aho wujuje ibisabwa. Ikaba ari na yo shusho y’icyerekezo cy’u Rwanda mu guha urubyiruko ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.”

Lieke van de Wiel uhagarariye UNICEF Rwanda, yatangaje ko Ingazi ije ishimangira ubufatanye bwa UNICEF na Guverinoma y’u Rwanda mu gufasha urubyiruko kubona ubumenyi n’ibikoresho byo guhangana n’ibibazo bihungabanya ubukungu.

Ati “Icy’akarusho hano mu Rwanda ni uburyo uyu mushinga wagiye uvugururwa hakurikijwe umuco n’ibikenewe mu gihugu. Ingazi ni urubuga rwaturutse ku bufatanye bwacu n’urubyiruko kuva kera, rugamije gukemura ibibazo by’u Rwanda no gukorera hamwe n’abagira uruhare mu rwego rw’ubukungu."

Iki gikorwa kandi cyabaye umwanya mwiza wo gushishikariza abafatanyabikorwa kugana Ingazi, bagira umwanya wo kubaza ibibazo, kuganira ku mbogamizi no kurebera hamwe umuti wazo.

Uru rubuga rwatangiye gukora muri Gicurasi 2024, ubu rukoreshwa n’abasaga ibihumbi 30. Kuri iyi nshuro rwongewemo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rizahuzwa n’indangamuntu, bifashe mu gukusanya amakuru no gukurikirana imyigire y’abahugurirwa kuri www.Ingazi.rw.

Urubuga 'Ingazi' rwamuritswe ku mugaragaro
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Bolingo Paccy yasusurukije abitabiriye uyu muhango
Ozonnia Ojielo uhagarariye UN mu Rwanda ni umwe mu bitabiriye uyu muhango
Lieke van de Wiel uhagarariye UNICEF Rwanda yatangaje ko Ingazi ari igisubizo ku bumenyi buhabwa abana
Minisitiri Christine Nkurikiyinka yashimangiye ko Guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga

Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages