Porogaramu imwe imeze gutyo ni Microsoft Lens. Yifashishwa mu gufata amafoto y’inyandiko runaka, ikayahinduramo izo mu bundi buryo nka PDF n’ubundi.
Microsoft yatangaje ko izahagarika iyi porogaramu ku bikoresho bya iOS n’ibya Android guhera tariki ya 15 Nzeri 2025, ikazavanwa ahaboneka porogaramu kuri ibi bikoresho [App Store na Google Play] tariki ya 15 Ugushyingo 2025.
Abayifite muri telefoni zabo bazakomeza kuyifashisha kugeza ku itariki ya 15 Ukuboza 2025, nyuma yaho ihagarare burundu. Abazagumana iyi porogaramu muri telefoni bazakomeza kubona inyandiko zabo bakoze mbere gusa.
Microsoft Lens yashyizwe hanze mu 2015 yitwa Office Lens, ikaba yari yaragenewe telefoni zifite ‘Operating System’ ya Windows Phone [WP] yaje guhagarikwa nyuma.
Yakoreshwaga ku buntu, igafasha mu guhindura inyandiko mu buryo butandukanye burimo PDF, Word, PowerPoint, amafoto n’uburyo bwo kuvugurura amabara no kugaragaza inyandiko neza kurushaho.
Microsoft yafashe icyemezo cyo guhagarika iyi porogaramu, kugira ngo imbaraga izishyire mu yindi ya Copilot ikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano.
Iyi porogaramu na yo ifite uburyo bwo gufata amashusho y’ibintu runaka ikabihinduramo inyandiko z’ubundi bwoko.
Kugeza ubu ariko ifite ubushobozi buke, kuko itagira uburyo bwo guhita ibika inyandiko kuri OneNote kuzihindura izo mu buryo bwa Word, cyangwa PowerPoint.
Nubwo bimeze bityo Lens iracyakunzwe, kuko mu mezi make ashize gusa yamanuwe [download] inshuro zirenga 322.000, mu gihe kuva muri Mutarama 2017 imaze kumanurwa inshuro miliyoni 92,3.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!