00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Menya ubwoko bw’imirimo iri kwiyongera bwangu n’iri gukendera kubera ikoranabuhanga

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 8 May 2023 saa 01:06
Yasuwe :

Ikoranabuhanga ry’ubwenge buremano (Artificial Intelligence, AI) riri kwigarurira Isi ndetse nta gushidikanya ko uko imyaka yicuma rizarushaho kuganza mu mirimo itandukanye.

AI ikomeje guhindura byinshi mu rwego rw’umurimo ku buryo hari benshi badaturije mu kazi bafite none kuko babona basatiriwe no kugakurwaho n’imashini zikomeje kuvuka umunsi ku wundi.

Mu gihe ibyo bituma hari ubwoko bw’imirimo bugenda bukendera, binatuma hari imirimo mishya igenda ivuka.

Euro News yanditse ubwoko bw’imirimo iri guhangwa byihuse ndetse n’iri mu byago byo gukendera nk’uko bikubiye mu bushakashatsi bw’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF).

Ubu bushakashatsi bushya bugaragaza ko mu myaka itanu iri imbere, imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga rya AI izarushaho kurumbuka ndetse impuguke mu by’ubukungu n’umurimo, zikagaragaza ko muri icyo gihe hazabonekamo impinduka nyinshi mu rwego rw’imirimo aho imwe izazimira bwangu, indi ikavubuka muri uwo mujyo.

Abashyirwa ku isonga nk’abagiye gukenerwa cyane ku isoko ry’umurimo, ni abahanga mu by’imikoreshereze ya AI, impuguke n’abasesenguzi mu bijyanye n’ubushabitsi ndetse n’abahanga mu bijyanye n’amakuru ndetse no kurinda umutekano wayo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Harimo kandi impuguke mu bijyanye n’iterambere rirambye n’imibereho y’abantu mu gihe ubu bushakashatsi bugaragaza ko abakora mu bigo by’imari nka za banki bari mu bo ku ruhembe mu kuzatakaza imirimo yabo mu gihe cy’imyaka itanu.

Si abo mu bigo by’imari gusa n’ibindi bifitanye isano kuko n’abantu bakorera ibigo by’iposita byitezwe ko bazatakaza akazi kabo cyane.

Imibare ya WEF igaragaza ko hari imirimo mishya igera kuri miliyoni 69 izahangwa, icyakora hakaba indi igera kuri miliyoni 83 izakendera ikavaho. Ibi bisobanuye ko imirimo ihari none muri rusange izagabanukaho 2% mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ibizatuma abagera kuri miliyoni 14 batakaza akazi kabo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko hazakomeza kugenda habaho itakazagaciro k’ifaranga hirya no hino ku Isi, hakabaho ikibazo cy’uko ubukungu buzajya buzamuka ku gipimo cyo hasi, ibibazo bishingiye ku bukungu n’ibura ry’ibicuruzwa kikarushaho kuba ingorabahizi.

Hagaragwajwe ko mu bigo byose byagenzuwe, ibigera kuri bitatu bya kane byiteguye kuyoboka gahunda zifashisha ikoranabuhanga, ririmo irihambaye na AI ku buryo bizaviramo benshi mu bari abakozi babyo gutakaza imirimo aho by’umwihariko nko muri za banki abakora ibyo kubika no kubikuriza abantu bazagabanuka ku rugero rwa 40%.

Abenjeniyeri mu byo gukoresha za ’robots’, ibijyanye n’imari bishingiye ku ikoranabuhanga, gukusanya no kubika amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga n’impuguke mu by’ubushabitsi ni bamwe mu bahishiwe imirimo myinshi mu myaka itanu iri imbere.

Ku rundi ruhande ariko, abakoraga ibijyanye n’ibarurishamibare, ibaruramari n’abo mu bigo by’ubwishingizi, bari mu bazaburira akazi kabo mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Aba biyongeraho abakorera ibigo by’iposita, abashinzwe gushyingura inyandiko n’abandi bakurikirana ububiko bw’ibikoresho n’ibicuruzwa bitandukanye.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko imirimo miliyoni 30 ishobora guhangwa mu rwego rw’ingufu ndetse n’ikoranabuhanga rishingiye ku kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere mu myaka 10 iri imbere.

Impungenge zihari ni ubumenyi buzakenerwa muri uru rwego n’abakozi bazifashishwa. Igenzura ryakozwe ku bakozi ryerekanye ko nibura bazakenera ubumenyi buzafasha mu gukemura ibibazo.

Abakozi batandatu mu 10 bazakenera guhugurwa mbere ya 2027 kugira ngo bazamure ubumenyi ariko bake muri bo ni bo bahugurwa bikwiye kuri ubu.

Ibigo byinshi kuri ubu bikeneye kwigisha abakozi babo uburyo bwo gukoresha ubwenge buremano biteganyijwe ko nibura ibigera kuri 75% bizaba birikoresha. Nibura ½ bizera ko AI izatanga akazi mu gihe 25% bakeka ko bazayitakaza.

Ikoranabuhanga rigezweho rizafasha mu guhanga imirimo mishya ariko hari n'indi izakendera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages