Menya ingano y’umuriro mudasobwa yawe ngendanwa ikoresha mu mwaka n’uburyo wawugabanya

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 6 Ukwakira 2020 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Mudasobwa ni kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu buzima bwa benshi, hari abayifashisha mu kazi, mu kwiga cyangwa n’ibindi, baba bari mu ngo cyangwa ku kazi, hose usanga ari ingenzi. Ese ujya wibaza ingano y’umuriro mudasobwa yawe ikoresha n’amafaranga wishyura kuri uwo muriro?

Tujya twibwira ko ibintu bidutwara umuriro mwinshi mu rugo ari amatara, televiziyo, ipasi, n’ibindi bikoresha umuriro, nyamara bake nibo batekereza ko mudasobwa ngendanwa na yo ari kimwe mu bikoresha ingano itari nto cyane y’umuriro.

Bimwe mu bituma mudasobwa ikoresha umuriro mwinshi harimo umuvuduko ikoresha (processeur), ndetse n’akari mu nda ya yo (carte graphique), ukongeraho n’ibindi bikoresho bicomekwaho nka za “flash disks”, imizindaro n’ibindi, na byo bigira uruhare mu kongera umuriro mudasobwa ikoresha.

Mu bindi harimo ingano y’urumuri mudasobwa iba iri gukoresha, indangurura majwi ya yo, na byo bifite uruhare mu kongera ingano y’umuriro ikoresha.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyo mu Bubiligi bugamije kureba ingano y’umuriro mudasobwa zikoresha, bwagaragaje ko mudasobwa ngendanwa ikoresha umuriro ungana na Watt ziri hagati ya 50 na 100 mu gihe cy’isaha imwe. Ubwo ni ukuvuga ko mu mwaka byibuze ikoresha umuriro uri hagati ya 150 Kwh na 300 Kwh.

Ni mu gihe mudasobwa isanzwe yo mu biro, mu gihe ikora icometseho ibintu byose, modem, Imprimante ndetse n’imizindaro, uwo muriro uzamukaho 60%, ni ukuvaga ko ikoresha ugera kuri 600 Kwh.

Tugendeye kuri ubu bushakashatsi, dufate byibuza ko mu mwaka mudasobwa yawe ikoresheje 200 Kwh. Ni ukuvuga ko bizagutwara ama-euro ari hagati ya 50 na 130, uyashyize mu manyarwanda ubwo ni ari hagati y’ibihumbi 57 Frw n’ibihumbi 148 Frw ku mwaka.

Birumvikana ko atari amafaranga make agenda ku muriro ukoreshwa na mudasobwa yawe gusa. Birashoboka ko ushobora kugabanya ingano y’umuriro mudasobwa yawe ikoresha bityo bikagabanya n’amafaranga bigutwara.

Hashize imyaka itatu urubuga Tweakers rutangaje inama zafasha umuntu gukoresha mudasobwa mu buryo ikoresha umuriro muke.

Uburyo bwa mbere ni ukuzimya urumuri rwa “clavier” ya mudasobwa igihe uri gukorera ahantu hari urumuri.

Ubundi ni ugukunda kugabanya urumuri rugaragara muri “ecran” ya mudasobwa yawe. Bifasha na byo mu gutuma hagabanuka ingano y’umuriro ikoresha.

Abakoresha mudasobwa zikoresha Window haba harimo uburyo bwo kuzigama umuriro (battery saver) bifasha mu gutuma umuntu akora ariko adakoresha umuriro mwinshi, ubu buryo na bwo ni bwiza kubukoresha.

Ubundi buryo wakoresha ni ubwo kurahurira (charging) mudasobwa yawe ngendanwa, mu gihe utari kuyikoresha ikaba iri mu buryo bwa “Standby mode”, na byo bizagufasha kongera kuyikoresha idacometse mbese itari gutwara undi muriro mwinshi.

Mudasobwa ngendanwa ni kimwe mu bidutwara ingano y'umuriro iri hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .